Algeria yakinnye umukino wa nyuma w’irushanwa ryo mu 2024, yaje gukina uyu mukino wo kuri uyu wa Kane isabwa kuwutsinda kuko yari yakoze ikosa ryo gutsindwa na Nigeria ku wa Gatatu.
Iki gihugu cy’Abarabu cyatwaye Igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, cyitwaye neza mu minota 10 ya mbere irangira gifite ibitego 9-3.
Umutoza w’u Rwanda, Fayedh Zouabi, yari yifashishije abakinnyi be bakomeye barimo Kwisanga Peter, Mbesutunguwe Samuel, Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel, Hagenimana Fidèle, Akayezu André na Muhumure Élysée.
Mu minota 10 yakurikiyeho, Kubwimana, Akayezu na Muhumure bazamuye ibitego by’u Rwanda biba birindwi mu gihe Algeria yari igeze kuri 15.
Igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 cyarangiye Algeria iri imbere n’ibitego 23-10 aho Guemeida yari yatsinzemo ibitego umunani naho Kubwimana Emmanuel w’u Rwanda atsinda bitandatu.
Mu gihe Kubwimana yari mu mukino, Kayijamahe Yves wari witwaye neza kuri Zambia we ntibyamworoheye kuko nyuma y’iminota itatu gusa y’igice cya kabiri, yari amaze gukurwa mu mukino inshuro ebyiri, ahabwa iminota ibiri kubera amakosa yakoreye Abanya-Algeria ndetse nta gitego aratsinda.
Umukino warangiye Algeria itsinze u Rwanda ibitego 46-25, aho umukinnyi winjije byinshi ari Kubwimana Emmanuel watsinze umunani, abinganya na Guemaida na Daoud ba Algeria.
Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama, aho izakina na Nigeria mu mukino usoza iyo mu Itsinda A uzatangira Saa 19:00.
Ku rundi ruhande, Nigeria yizeye kurenga amatsinda nyuma yo gutsinda Zambia ibitego 36-18 kuri uyu wa Kane.
Indi mikino yabaye, Gabon yatsinze Uganda ibitego 33-16 naho Misiri itsinda Angola 41-28 mu Itsinda B, Cameroun yatsinze Kenya 28-24, Tunisia itsinda Guinea 35-25 mu Itsinda C, Cap-Vert itsinda Maroc 33-28 naho Congo Brazzaville itsinda Benin ibitego 26-22 mu Itsinda D.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!