Muri iri rushanwa ry’iminsi ibiri,abazasiganwa bazaturuka mu bihugu bya Uganda, Burundi n’u Rwanda, basiganirwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Biteganyijwe ko imihanda izakoreshwa izaba ifunzwe abafana b’umukino wo gusiganwa mu modoka bakazashyirirwaho aho bazajya banyura bagiye kureba aya masiganwa cyangwa batashye, batanyuze mu nzira zizanyuramo imodoka. Bakazaba bafite aho kurebera hafite intera ya kilometero 4 ku muhanda munini kandi bakabasha kubona izo modoka inshuro 6.
Serge Rusagara ushinzwe ibijyanye na tekinike y’irushanwa avuga ko ubu buryo buzafasha mu kugabanya impanuka zishobra kuvuka zitewe n’abafana ndetse bikanafasha abafana kureba neza imodoka nta nkomyi.
Rusagara yagize ati”ubusanzwe abafana nibo bahitagamo aho barebera irushanwa, ariko kugirango tubashe kwita ku mutekano wabo twahisemo kubakorera ahantu hihariye bashobora guhagarara batanyuze mu mihanda ndetse ushaka no gutaha akagenda atanyuze mu muhanda w’imodoka.“
Yongeyeho ko mu rwego rwo gukomeza kwita ku mutekano w’abafana, bahisemo gukoresha imihanda izaba ifunze idashobora gukoreshwa n’undi muntu uretse abasiganwa ku kigero cya 70%, mu gihe abasiganwa bagiye mu misozi no mu byaro kure hakazitabazwa abashinzwe umutekano benshi muri iyo mihanda, cyane cyane polisi y’igihugu.
Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere bazasiganwa ku manywa na n’ijoro. Bakazajya bahaguruka kuri ’Golden Tulip Hotel’ iri Nyamata berekeza i Rilima ku ntera ya kilometero 168.22 harimo ibilometero 92.62 byo gusiganwa.
Ku munsi wa kabiri abasiganwa bazanyura Nyagihunika, Kamabuye na Rilima ari na ho bazanyura ku nshuro ya 3, 4 na 5, ku ntera ya kilometero 271.06 harimo 146.13 zo gusiganwa.
Golden Tulip hotel nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa izatanga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda hongeweho gucumbikira abasiganwa ndetse n’abandi bazaba bari mu irushanwa mu byumba 40 mu gihe cy’iminsi itanu.
Mu bandi baterankunga b’irushanwa harimo ISPA, Coca Cola, SP, Rwandair, Printex, Akagera Aviation, Tigo, Victoria International, ESRI Rwanda, DY Solutions, Sulfo, Volcanoes, Rwanda Motors, Quincaillerie Polimec, Prime Service, Hydrobatel, X Lent, CS Graphic, EtsVerma, RGL na Smart Fleet.
Rally des Milles Collines niryo rushanwa risoza andi marushanwa mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka uyu mwaka. Umwaka ushize irushanwa ryegukanywe na Bukera Valery ukinira igihugu cy’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO