00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda n’Abarundi barahatana muri Rally des Mille Collines

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 5 December 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Nyuma yo guhangana muri Rally de Ngozi, Umurundi Bukera Valery agahigika Umunyarwanda Giancarlo Davite, Abarundi n’Abanyarwanda bongeye guhurira mu isiganwa ry’amamodoka “Rally des Mille Colline” rizatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7-8 Ukuboza 2013 rikazabera mu karere ka Bugesera.
Iri siganwa ritegurwa na Unity Rally Team Motorsports, imwe mu makipe agize Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu madoka mu Rwanda (RAC) ryatewe inkunga na COGEBANQUE, rizitabirwa n’imodoka 15 zizasiganwa (…)

Nyuma yo guhangana muri Rally de Ngozi, Umurundi Bukera Valery agahigika Umunyarwanda Giancarlo Davite, Abarundi n’Abanyarwanda bongeye guhurira mu isiganwa ry’amamodoka “Rally des Mille Colline” rizatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7-8 Ukuboza 2013 rikazabera mu karere ka Bugesera.

Iri siganwa ritegurwa na Unity Rally Team Motorsports, imwe mu makipe agize Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu madoka mu Rwanda (RAC) ryatewe inkunga na COGEBANQUE, rizitabirwa n’imodoka 15 zizasiganwa ibirometero 190 mu minsi ibiri.

Imodoka zizaca mu muhanda wa Nyamata-Mwogo-Nyamata ku karere, urugendo rwa Km 17, ndetse no mu muhanda wa Kamabuye-Ngeruka-Mareba-Musenyi banyure na Gahembe, bakore ibirometero 38.

Davite Giancarlo, uheruka kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally, yatwaye iri siganwa rya Rally des Mille Collines mu 2008, 2009 na 2011.

Ni isiganwa ryatewe inkunga kandi na Rwandamotor, Bralirwa, SP (Societe Petroluim), UA(Assurence Company), Palast Rock Hotel iri i Bugesera.

Bukera Vallery yitabiriye Rally des Mille Collines mu 2010 agatwara Rally de Ngozi azasiganwa

Urutonde rw’abazasiganwa b’Abanyarwanda

1. Giancarlo Davite afatanyije na Sylvia Vindevogel bazakoresha imodoka ya Subaru Impreza N11 bakina muri Ivubi Racing Team

2. Kwizera Claude na Philippe Van Der Haert mbazagenda muri Subaru Impreza N11bakina muri Ivubi Racing Team

3. Mitraros Elefter na Paolo Paganin bazasiganwa muri Subaru Impreza N11 babarizwa muri Huye Motorsports

4. Mayaka Felekeni azafatanya na Fabrice Nyilidandi bakoresheje imodoka ya Mitsubishi Evo 3

5. Murengezi Johnny na Christophe Duquesne bazatwara Subaru GC8 bakinira Unity Rally Team

6. Cyatangabo Ange Francois na Ntirushwa Helga Noella (Umukobwa wa mbere w’Umunyarwandakazi ukora isiganwa ry’imodoka afasha utwaye (copilote) bazaba bari muri VW Golf GTI.

7. Rusagara Serge Sakumi na Remera Regis muri TOYOTA Corolla

8. Claude Gakwaya na Armand Birindabagabo muri Peugeot 205 GTI bakina muri Huye Motorsports

9. Janvier Mutuga – Jules Uwimana bazakoresha imodoka yo mu bwoko bwa Peugeot 205 GTI

10. Semana Genesse afatanye na Jacques batwaye Peugeot 205 GTI

Abazava i Burundi

11. Bukera Valery ari kumwe na Nital Khetia bazasiganwa muri Subaru N11

12. Mohamed Abbas Roshanali na Amer Mohamed bazaba batwaye Subaru GC8

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages