Ni irushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, aho abasiganwa mu byiciro bitandukanye bahuriye mu mihanda y’icyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Aba bari mu byiciro byiganjemo abakuze basanzwe bakina uyu mukino mu makipe atandukanye akorera siporo mu Mujyi wa Kigali guhera ku myaka 20 kuzamura.
Usibye abari hagati y’imyaka 20 na 34 bakoze ibilometero 10, abandi bose bakoze ibilometero bitandatu.
Muri iki cyiciro cy’abakiri mu myaka yo hasi ari nacyo cyari gikomeye,cyegukanywe n’Umunya-Côte d’Ivoire Zirignon Shadrack mu bagore akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda 24.
Aha yakurikiwe n’Umunyarwandakazi Mugisha Ange warushijwe iminota 21 yose.
Mu bagabo Dje Bi Robert na we w’Umunya-Côte d’Ivoire, yanikiye abandi bagabo yegukana irushanwa akoresheje isaha imwe, iminota ibiri ndetse n’amasegonda 42. Yakurikiwe na Nsavyimana Vianney ku kinyuranyo cy’iminota itandatu.
Uwatunguye abantu benshi muri iri siganwa ni Kesse Koffi w’imyaka 58 wakoresheje umuvuduko udasanzwe ku myaka ye , akabasha kwihuta ku bilometero 6 akoresheje iminota 40 n’amasegonda 11.
Iri rushanwa kandi ryitabiriwe na nimero ya mbere muri Afurika, Coulibaly Myriam Yacine, wahatanye mu batarengeje imyaka 44 ndetse yegukana isiganwa ry’i Kigali.
Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’imikino yo kugenda n’amaguru ariko batiruka (CARP), Jean Nyamuniga, yasobanuye ishingwa n’impamvu y’ishyirwaho ry’iri shyirahamwe n’impamvu imikino yabereye mu Rwanda.
Ati “Ishyirahamwe ryashingiwe muri Côte d’Ivoire mu 2019 ihita itangira no kuryakira ariko u Rwanda rwahise rushingwa kuba umuyobozi waryo wungirije. Twabasobanuriye uko igihugu cyacu cyorohereza abakora siporo yo kugenda n’amaguru, bahita baduha uwo mwanya.”
“Ibyo byatumye bashaka ko twakira iyi mikino ako kanya ariko ntitwabyemeye kuko imyiteguro yari gusa n’aho itunguranye ariko dufatanyije n’amakipe akina uyu mukino mu Rwanda, twabishyize ku murongo, turaryakira.”
Abakina uyu mukino kandi bagaragaje ko bacyifuza kwakira urubyiruko rwinshi rukina uyu mukino kugira ngo hajye haboneka n’abo kohereza mu marushanwa mpuzamahanga.
Umuyobozi w’irushanwa Col. Djimenou Rodrigue yavuze ko “ryagenze neza cyane , nta n’umwe wakwemera ko ibintu nk’ibi byabereye i Kigali. Gusobanura uko abakinnyi bitwaye biragoye gusa nkanjye wari urihagarariye nemeye.”
Nubwo byagenze neza ariko habayeho ikibazo cy’Umuyobozi wa CARP, Marrie Laure Essan utageze mu Rwanda kubera ikibazo cy’indege cyatumye ahera muri Kenya ndetse afite n’imidari yagombaga guhabwa abakinnyi ariko hakaba hari gutegurwa uburyo izabageraho.
Isiganwa rikurikiraho rizabera muri Côte d’Ivoire ndetse u Rwanda rwasabwe kuzohereza abakinnyi benshi.
Amafoto: Dukundane Ildebrand



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!