Iyi Mikino ihuza abakinnyi bakiri bato gusa, izaba ku nshuro ya kane kuva mu 2010, ndetse ni ubwa mbere mu mateka Umugabane wa Afurika uzaba ubereyeho amarushanwa ategurwa na Komite Olempike Mpuzamahanga.
Guhera mu Ugushyingo 2023, binyuze muri Komite Olempike yarwo, u Rwanda rwatangiye gutegura abakinnyi bazavamo abazitabira iyi Mikino, ku ikubitiro hatoranyijwe abana 80 bakina imikino irimo uwo Koga, Tennis, Table Tennis no gusiganwa ku magare.
Kuri ubu Komite Olempike Mpuzamahanga yemeje ko Abanyarwanda bazitabira iyi Mikino ya Dakar ari icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu.
Mu Mikino Ngororamubiri, u Rwanda ruzahagararirwa n’umukobwa umwe nk’uko bizagenda no muri Taekwondo naho muri Kung-Fu Wushu hitabire umuhungu umwe.
Mu Koga hazitabira abakinnyi bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri naho mu gusiganwa ku magare hitabire umuhungu umwe n’umukobwa umwe.
Kuri ubu ntiharemezwa amazina y’abakinnyi bazitabira iyi Mikino ariko mu bitezwe harimo abaheruka kwitabira Imikino y’Urubyiruko ya ANOCA Zone V yabereye i Nairob, aho u Rwanda rwegukanye imidali 11.
Ubwo u Rwanda rwitabiraga bwa mbere Imikino Olempike y’Urubyiruko yabereye muri Singapore mu 2010, rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri siporo eshatu, mu 2014 ruhagararirwa n’abakinnyi 11 muri siporo enye i Nanjing mu Bushinwa naho mu 2018 ruhagararirwa n’abakinnyi batatu muri siporo ebyiri i Buenos Aires muri Argentine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!