00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 10 bakomeye bitezwe muri ‘Rwanda Open M25’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 September 2026 saa 11:04
Yasuwe :

Abakinnyi 32 babigize umwuga barimo n’abakinnye mu marushanwa akomeye ya Tennis ku Isi, bitezwe mu Irushanwa Mpuzamahanga “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026.

Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

Ku nshuro yaryo ya kane, iri rushanwa rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 30$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri]. Uretse amafaranga, umukinnyi uzegukana iri rushanwa azabona n’amanota 25.

Mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 650 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.

Umuholandi Max Houkes wa 240 ku rutonde rwa ATP, Umufaransa Bax Florent wa 303 n’Umufaransa Calvin Hemery wa 328, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali guhera mu mpera z’uku kwezi.

Hari kandi Umufaransa Corentin Denolly wa 440 ku Isi, Umunya-Algeria Toufik Sahtali wa 553, Umunya-Afurika y’Epfo Alec Beckley wa 566 n’Umunya-Israel Yshai Oliel wa 589.

Abandi ni Umuhinde S D Prajwal Dev wa 617, Umudage Marlon Vankan wa 618 n’Umunya-Argentine Ignacio Monzon uri ku mwanya wa 631 ku Isi.

Umufaransa Corentin Denolly azaba ari mu bahabwa amahirwe nyuma yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa inshuro enye, akaritwaramo inshuro eshatu.

Ni ko bimeze kandi ku Muholandi Max Houkes, wegukanye icyumweru cya kabiri cya “Rwanda Open M25” ya 2025 nyuma yo kugorwa no kwitwara neza kuva mu 2024.

Biteganyijwe ko mu bakinnyi 32 bazinjira muri ‘Main draw’ hazaba harimo babiri bazahabwa ubutumire ndetse abafite amahirwe yo kubuhabwa ni Abanyarwanda Ishimwe Claude na Niyigena Étienne bahagaze neza kurusha abandi ubu mu Rwanda.

Max Houkes uzaba uhagaze neza kurusha abandi, yegukanye iri rushanwa ribera i Kigali inshuro imwe mu byumweru bine amaze kurikina
Umuholand Florent Bax wa 303 ku Isi, na we ari mu bazaba bitezwe i Kigali
Calvin Hemery asanzwe yitabira amarushanwa menshi y'ababigize umwuga
Umufaransa Corentin Denolly ni we ufite agahigo ko kwegukana 'Rwanda Open M25' inshuro nyinshi aho yayitwaye inshuro eshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages