Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.
Ku nshuro yaryo ya gatatu, iri rushanwa rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.
Amafaranga azahembwa ni ibihumbi 30$ buri cyumweru [rizakinwa ibyumweru bibiri]. Uretse amafaranga, umukinnyi uzegukana iri rushanwa azabona n’amanota 25.
Mu bakinnyi 32 bazakina irushanwa, harimo 10 bari muri 800 ba mbere ku Isi, bose bazahita binjira muri tombola.
Umuholandi Max Houkes wa 294 ku rutonde rwa ATP, Umufaransa Bax Florent wa 305 n’Umufaransa Corentin Denolly wa 320, ni bamwe mu bahagaze neza bitezwe i Kigali mu byumweru bibiri biri imbere.
Hari kandi Umunya-Autriche Neuchrist Maximilian wa 385 ku Isi, Umuhinde Singh Karan wa 410, Umunya-Canada Tudorica Alvin Nicholas wa 484 n’Umusuwisi Damien Wenger wa 577.
Abandi ni Umufaransa Beauge Maxence wa 585, Raynel Amaury wa 747 n’Umunya-Maroc, Dlimi Yassine, we uri ku mwanya wa 780 ku Isi.
Umufaransa Corentin Denolly azaba ari mu bahabwa amahirwe nyuma yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa inshuro eshatu, akaritwaramo inshuro ebyiri.
Ni ko bimeze kandi ku Munya-Autriche Maximilian Neuchrist, wegukanye icyumweru cya kabiri cya “Rwanda Open M25” ya 2024 nyuma yo gutsinda Denolly.
Irindi zina rizagarukwaho muri ibi byumweru bibiri ni Umusiwisi Damien Wenger wegukanye icyumweru cy’iri rushanwa mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!