Iri rushanwa rizamara iminsi ine tariki ya 19-22 Kamena, riri kubera kuri Academia de Tenis Kikuxo i Luanda muri Angola.
U Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ibindi bihugu byitabiriye ni Algérie, Sénégal, Cameroun na Angola iri mu rugo.
Ikipe y’Igihugu itozwa na Habiyambere Dieudonné, ntiyahiriwe n’umukino wayo wa mbere wabaye ku wa Gatatu kuko yatsinzwe buri mukino yakinnye haba mu bakina ari umwe no mu bakina ari babiri.
Mu mukino wa mbere, Hakizumwami Junior yatsinzwe na Allan Gatoto 6-0, 6-0 naho Niyigena Étienne atsindwa na Iradukunda Guy Orly 6-0, 6-1 mu mukino wa kabiri.
Umukino wa gatatu wakinwe n’abakinnyi babiri kuri buri ruhande, na wo warangiye Habiyambere Ernest na Muhire Joshua batsinzwe na Gatoto Allan na Ndayishimiye Hassan 6-2, 6-2.
Ikipe y’u Rwanda irashakira intsinzi ya mbere mu mukino wa kabiri ihuramo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane.
Davis Cup yitabirwa n’amakipe y’igihugu y’abagabo muri Tennis, ikinwa buri gihugu gihura n’ikindi, amakipe abiri ya mbere mu itsinda agakina kamarampaka zo kuzamuka mu itsinda ryisumbuye naho abiri ya nyuma akishakamo amanuka.
Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma azazamuka mu Itsinda rya Gatatu muri Afurika mu 2025, naho abiri ya nyuma azamanuka mu Itsinda rya Gatanu.
Irushanwa nk’iri ryakiriwe n’u Rwanda mu nshuro ebyiri ziheruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!