Abitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itatu kuva ku wa 24 Mata, yitabiriwe n’abantu 21, aho batatu bavuye muri buri ’ligue’ na batatu ku rwego rw’igihugu.
Umunyamabanga wa FRSS, Rugasire Kamugunga Eusebius, yavuze ko iki gikorwa kigiye kongerera ubumenyi n’ubushobozi abahagarariye abandi mu rwego rwa tekinike.
Ati “Twari dusanzwe dufite abantu twahuguye mu yindi mikino harimo abasifuzi n’abatoza ku buryo bitworohera gufasha abana. Ntabwo twari dufite abantu benshi bahuguwe bafite ubwo bumenyi bwihariye ku bijyanye n’abafite ubumuga.”
“Kuba tubonye abahagarariye abandi bahuguwe mu gihugu hose, bizadufasha kubusangira muri gahunda yo gutegura imikino igenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe. Ikindi ni uko tuzaba dushobora gufasha abana bose muri siporo.”
Abatekinisiye bari guhugurwa ni bo bazagira buruhare mu guhugura abandi bari mu mashuri asigaye batigeze bahagararirwa mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa.
Ibigo by’amashuri bigera kuri 210 ni byo bimaze gukorana n’Umuryango Special Olympics Rwanda mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kwisanga mu mikino nk’abandi binyuze mu mushinga wa Unified Champion Schools (UCS).
Special Olympics Rwanda ni Umuryango Mpuzamahanga wigisha gukina, guhiganwa mu mikino inyuranye isanzwe ikinwa ku Isi hose igenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite kugira ngo ibafashe kudakomeza kwigunga, ahubwo ibongerere imbaraga no kwishima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!