00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano abana bifitemo zikurikiranwa hakiri kare

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 25 December 2012 saa 10:09
Yasuwe :

Abanyeshuri bifitemo impano bari munsi y’imyaka 17 y’amavuko baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bahurijwe mu matsinda 6 yakorewemo ingando z’imyitozo, ku cyumweru tariki ya 23 Ukuboza 2012 basoje imyitozo bari bamazemo ibyumweru bibiri mu mikino inyuranye.
Nk’uko urubuga rwa FERWAFA rubigaragaza iki gikorwa gisanzwe gitegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yo Rwanda na Minisiteri y’Uburezi, by’umwihariko uyu mwaka hakaba harabayeho ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye (…)

Abanyeshuri bifitemo impano bari munsi y’imyaka 17 y’amavuko baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bahurijwe mu matsinda 6 yakorewemo ingando z’imyitozo, ku cyumweru tariki ya 23 Ukuboza 2012 basoje imyitozo bari bamazemo ibyumweru bibiri mu mikino inyuranye.

Nk’uko urubuga rwa FERWAFA rubigaragaza iki gikorwa gisanzwe gitegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yo Rwanda na Minisiteri y’Uburezi, by’umwihariko uyu mwaka hakaba harabayeho ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye afite iyi mikino mu nshingano zayo harimo umupira w’amaguru football n’imikino y’intoki ari yo volleyball, basketball na handball, hatoranywa abana batarengeje imyaka 17 bitwaye neza muri iyi mikino mu mashuri yisumbuye.

Ministiri Mitali Protais ufite imikino n’umuco mu nshingano ze na Ministiri Vincent Biruta ufite uburezi mu nshingano ze, bashimye ubufatanye bwabayeho kugirango iki gikorwa kigerweho,bavuga ko buri mwana akwiye gukina, hakabaho umuco wo gukina mu mashuri ndetse banasaba uru rubyiruko kwamagana ibisindisha n’ibiyobyabwenge, bahashya ingeso mbi bagaharanira kuba ingenzi muri byose haba mu kwiga ndetse no mu gukina.

Minisitiri Mitali Protais yasabye abo banyeshuri kutareka impano zabo n’igihe bazaba bari mu mashuri yisumbuye, bagomba gukomeza kuzibyaza umusaruro. Yasabye amashyirahamwe y’imikino gukomeza gukurakirana impano z’abo bana n’igihe bazaba bari mu mashuri.

Minisitiri w’uburezi, Dr Biruta Vincent yasabye abanyeshuri gukomera ku buzima bwabo birinda ibishobora kubwangiza. Yagize ati "Mugomba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ibisindisha n’izindi ngeso mbi zatuma izi mpano mwifitemo zizimira." Abasaba gukomeza gushyira umuhate mu masomo kuko bizatuma impano bifiotemo na zo zitera imbere kurushaho.

Muri uyu muhango wo gusoza icyo gikorwa wasojwe n’igitaramo ndangamuco cyitabiriwe n’amatorero 4 yabaye aya mbere mu mbyino za gakondo n’izikoze mu njyana ya kizungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages