Zlatan Ibrahimović w’imyaka 36 ukinira ikipe ya LA Galaxy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe na David Beckham yakiniye, ni we watangaje bwa mbere abicishije ku rubuga rwe rwa instagram ko igihugu cye nigitsinda u Bwongereza, azagurira Beckham ifunguro aho ariho hose yifuza.
Ibrahimović wanyuze mu makipe atandukanye nka FC Barcelone, Inter Milan na Paris Saint Germain, ahurira na Beckham ko bombi bakiniye Manchester United.
Yagize ati "Yo @davidbeckham, u Bwongereza nibutsinda ndakugurira ifunguro aho ariho hose ushaka ku Isi, ariko Suède nitsinda urangurira icyo nshaka cyose muri IKEA ok?”
IKEA ni iguriro mpuzamahanga ry’ibikoresho byo mu nzu no mu gikoni rifite inkomoko muri Suède, ariko rifite amashami mu bihugu byinshi.
Beckham nawe yahise amusubiza agira ati “ ’@iamzlatanibrahimovic Suède nitsinda njye ubwanjye nzakwijyanira muri IKEA nkugurire ikintu cyose ushaka cyo gushyira mu nzu yawe nshya muri LA, ariko u Bwongereza nibutsinda nshaka ko uzaza kureba umukino buzakira i Wembley wambaye umwenda w’u Bwongereza, dusangire ifi n’ifiriti mu kiruhuko cyo hagati mu mukino.”
Umukino uhuza u Bwongereza na Suède uratangira saa 16h00 kuri uyu wa Gatandatu, ukurikirwe n’uwa Croatia ihura n’u Burusiya, amakipe aratsinda akazahurira muri ½.



















TANGA IGITEKEREZO