Uko ari 20 bagiye mu Burusiya bagomba kureba imikino ine y’igikombe cy’Isi guhera ku ya ½ kugeza kumukino wa nyuma uzahuza u Bufaransa na Croatia ku Cyumweru.
Impaka zabaye ndende nyuma y’aho bamwe batangiye gushyira amafoto ahagaragara bari kuri stade. Urugero ni nka Senateri Millicent Omanga, washyize ahagaragara ifoto ye ari kumwe n’abafana na Croatia mbere y’umukino yasezereyemo u Bwongereza.
Byazamuye uburakari bwa bamwe bavuga ko ari ibintu bidakwiye gutwara amafaranga ya leta. Uwitwa Odoyo Owidi we yageze aho yibaza uburyo Kenya yaka imyenda itangira ingano, yarangiza ikayipfusha ubusa gutyo.
Yagize ati “Kenya yatse imyenda itagira ingano none irohereza abayobozi mu Burusiya kujya kureba igikombe cy’Isi, n’u Bwongereza butarohereje umuyobozi n’umwe, dukwiye gutabarwa.”
Minisitiri wa siporo muri Kenya, Rashid Echesa yabwiye BBC ko yahaye uruhushya abadepite batandatu ngo bitabire imikino y’Igikombe cy’Isi, maze banabonereho uko igikorwa nk’icyo gihambaye gitegurwa.
Kenya ntabwo irabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi mu mateka yayo, ndetse ubu iri ku mwanya wa 112 mu bihugu 206 bishyirwa ku rutonde n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Justin Muturi, we yavuze ko abo badepite bagiye mu Burusiya bari basanzwe muri komisiyo ya siporo cyangwa umurimo, bajyana na bamwe mu bagize ikipe y’Inteko Ishinga amategeko, Bunge FC.
Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya, Jeremiah Nyegenye, ntiyemeranyijea n’abavuga ko ari ugupfusha ubusa imisoro y’abaturage.
Yagize ati “Ni inshingano zabo gusobanukirwa neza ibijyanye na siporo, ukamenya uko wakwakira amarushanwa nk’aya mpuzamahanga. Iki ntabwo ari ikiruhuko barimo kandi byaba ari ukureba hafi kubifata nk’ubutumwa bwo kwishimisha.”
Abagize Inteko Ishinga amategeko muri Kenya bari mu bahembwa amafaranga menshi, ndetse iyo bagiye mu butumwa bw’akazi bibarirwa $1000 ku munsi.

TANGA IGITEKEREZO