Croatia yitabiriye igikombe cy’Isi itari mu bihugu bihabwa amahirwe yo kugera kure, ariko yitwaye neza cyane ibifashijwemo n’itsinda ry’abakinnyi riyobowe na Luka Modrić nka kapiteni n’umutoza Zlatko Dalić, ikaba yitegura gukina umukino wa nyuma kuri iki Cyumweru ihura n’u Bufaransa.
Mu bafana bakomeye cyane babaye inyuma iyi kipe, harimo na Perezida w’Igihugu Kolinda Grabar-Kitarović, umugore w’imyaka 50 y’amavuko watowe kuyobora Croatia mu 2015.
Kitarović yagaragaye cyane ku mukino wa ¼ Croatia yasezereyemo u Burusiya kuri penaliti, afana bikomeye abakinnyi be, abyina cyane ndetse na nyuma bamaze gukatisha itike ya ½ abasanga mu rwambariro arabahobera bose abashimira banafata amafoto akanyamuneza ari kose.
Yasabye ikiruhuko adahemberwa ngo ajye mu Burusiya
Nk’uko ikinyamakuru RMC Sport cyabitangaje, kugira ngo Kitarović abashe kujya kureba ikipe y’igihugu cye ikina mu gikombe cy’Isi, yagombye gusaba ikiruhuko adahemberwa maze agera mu Burusiya tariki ya 1 Nyakanga areba umukino wa 1/8 Croatia yatsinzemo Denmark kuri penaliti.
Kitarović ava muri Croatia ajya mu Burisiya kureba igikombe cy’Isi yari yicaye mu myanya isanzwe mu ndege yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu cye ndetse bamwe mu bagenzi babasha kumwifotorezaho nta gitangira.
Kitarović uri ku mwanya wa 39 ku rutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku Isi rukorwa na Forbes, areba umukino wa Croatia na Denmark muri Nizhny Novgorod Stadium naho yagiye kwicara mu bafana aho kujya mu myanya iba igenewe aba Perezida n’abanyacyubahiro.
Amashusho ahobera abakinnyi mu rwambariro
Ku mukino wa ¼ igihugu cye gihura n’u Burusiya tariki 7 Nyakanga, Kitarović yagiye kwicara mu myanya y’icyubahiro ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev.
Kuri uyu mukino Croatia yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 31 icyishyura ku wa 39 ibyishimo biramurenga, arabyina ari nako akora mu biganza abo bari bicaranye, biba agahebuzo ubwo Domagoj Vida yatsindaga icya kabiri mu minota y’inyongera.
Croatia yishyuwe iki gitego biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, iba ariyo ikomeza muri ½ maze mu byishimo byinshi, Kitarović ajya mu rwambariro gushimira abakinnyi, agenda ahobera umwe kuri umwe atitaye ko harimo n’abari bambaye ubusa mu gatuza ari nabwo amashusho yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yafashwe.
Azasubirana ishema n’isheja muri Croatia
Nyuma yo kubona ikipe y’igihugu cye yandika amateka yari atarabaho na rimwe ikagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, Kitarović azasubira muri Croatia n’ishema kabone n’iyo yatsindwa n’u Bufaransa kuri iki Cyumweru mu mukino uri butangire saa 17:00.





TANGA IGITEKEREZO