Iyi kipe yari yakoze amateka akomeye mu 2016 ikegukana Igikombe cy’u Burayi mu buryo bwatunguye benshi, uyu mwaka nabwo yari mu zahabwaga amahirwe yo kugera kure mu Gikombe cy’Isi ibifashijwemo na kapiteni wayo, Cristiano Ronaldo na bagenzi be.
Inzozi zabo ntizabashije gusohora kuko mu mukino wa 1/8 bahuye na Uruguay iri mu makipe akomeye cyane yitabiriye Igikombe cy’Isi, ku munota wa karindwi gusa Edinson Cavani abatsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Luis Suarez.
Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakomeje gukina bashaka kwishyura, bagerageza amashoti menshi mu izamu rya Fernando Muslera ntiyagira icyo atanga, ariko mu gice cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri Raphael Guerreiro, Pepe ashyiraho umutwe atsindira Portugal igitego cyo kwishyura.
Uruguay itakinaga ibintu byinshi kuko mu guhana umupira yarushwaga, no mu kubona uburyo bwinshi bwo gutsinda ikarushwa, yabaye nk’ikangutse nyuma yo kwishyurwa ishaka igitego cya kabiri ikibona ku munota wa 62 gitsinzwe na Edinson Cavani wagoye Portugal bigaragara.
Uyu rutahizamu usanzwe ukinira PSG mu Bufaransa, yaje kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa 74 biba ngombwa ko asimburwa na Cristhian Stuani ari nako ku ruhande rwa Portugal umutoza Santos yakoraga impnduka zitandukanye ashaka kwishyura biranga iminota 90 irangira ari ibitego 2-1.
Portugal yabaye ikipe ya kabiri isezerewe muri 1/8 nyuma ya Argentine ya Lionel Messi nayo yasezerewe n’u Bufaransa inasuzuguwe cyane kuko yanyagiwe ibitego 4-3, kuri iki Cyumweru hakaza kumenyekana andi makipe asezererwa hagati ya Espagne n’u Burusiya zikina saa 16h00 na Croatia ihura na Denmark saa 20h00.













TANGA IGITEKEREZO