Brazil yatangiye iri rushanwa ihabwa amahirwe yo kuryegukana, akiyongera umunsi ku wundi nyuma yaho ibihugu bikomeye byasezererwa kimwe ku kindi.
Mu mukino wa ¼ wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, u Bubiligi butahabwaga amahirwe nibwo bwafunguye amazamu ku gitero cyitsinzwe na Fernandinho ku munota wa 13.
Brazil yahererekanyaga umupira neza kurusha u Bubiligi, yagerageje uburyo bwinshi bwo gushaka uko yishyura ariko ba myugariro b’u Bubiligi bari benshi imbere y’izamu ryabo barayizibira.
Ku munota wa 30, Brazil igishakisha uko yakwishyura, abasore b’u Bubiligi baje kuyica mu rihumye maze bazamukana umupira ugera kuri Kevin De Bruyne maze nawe atera ishoti rikomeye umuzamu wa Brazil ayoberwa uko bigenze.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri ku busa. Mu gice cya kabiri, Brazil yakoze impinduka ishaka uko ibona intsinzi, umutoza wayo Tite yinjiza mu kibuga abasore barimo nka Roberto Firmino, Douglas Costa na Renato Augusto.
Basatiriye bikomeye bashaka kwishyura, Neymar agerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko byose biranga biba iby’ubusa kugeza ubwo Renato Augusto yatsinze igitego kimwe ku munota wa 73.
Abasore ba Brazil bakomeje gusatira, biharira umupira karahava ariko banarema uburyo bwateje impaka basaba guhabwa penaliti n’ibindi ariko iminota 90 irangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.
Brazil ibaye indi kipe ikomeye nyuma ya Espagne, u Budage, Argentine, na Portugal isezerewe.
U Bubiligi bwakatishije itike buzahura muri ½ n’u Bufaransa mu mukino uzagena ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Ab’i Kigali bawurebye bisanzuye
Uretse ibihumbi by’abafana bari bicaye muri Kazan Arena mu Burusiya, abandi barebeye uyu mukino muri Radisson Blu Hotel, ahari amatereviziyo manini yerekana ikibuga cyose, bamwe bishimiye gukomeza k’u Bubiligi bafanaga abandi batahana agahinda katangira ingano kubera Brazil bihebeye.
Gasana Clever wafanaga Brezil aganira na IGIHE yagize ati “Ndababaye cyane, sinzi uko nabivuga. Natangiye gufana Brazil mu 2002 ari nabwo duheruka kwegukana iki gikombe, numvaga ko aya ari andi mahirwe tubonye ariko biranze. Umukinnyi wadupfiriye ubusa ni Gabriel Jesus kuko yahawe umwanya ariko atashye nta n’igitego atsinze.”
Henry Rwema wafanaga u Bubiligi we yagize ati “U Bubiligi ntibwari mu makipe yahabwaga amahirwe cyane ariko kuba bugeze aha butaratsindwa umukino ntibyabaye ku mpanuka. Gusezerera Brazil ni ubutumwa dutanze kandi n’u Bufaransa ntibwadutera ubwoba, mfite ikizere ko hamwe n’iyi kipe dushobora kwandika amateka.”
Kurebera umupira muri Radisson Blu Hotel nta mafaranga umuntu asabwa kwishyura uretse gufata icyo kunywa agasangira ibyishimo by’Igikombe cy’Isi n’inshuti n’abavandimwe.
Hagati aho, kuri uyu wa Gatandatu u Burusiya bwakiriye irushanwa buzakina na Croatia, naho u Bwongereza buhure na Suède.







Amafoto y’uko byari byifashe muri Radisson Blu






TANGA IGITEKEREZO