Mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Uganda Cranes ku wa gatatu tariki ya gatandatu Gashyantare 2013, u Rwanda ntirwabashije gutsindira iwarwo kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.
Igihugu cya Uganda cyari cyasuye u Rwanda cyatsinze igitego cya mbere ku munota wa 29 gitsinzwe na Saidi Kyeyune, ariko Amavubi yishyura ku gitego cyanzwe na Meddy Kagere ku munota wa 45.
Ku munota wa 67 Uganda yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe na Dan Sserunkuma ku ikosa ryakozwe na Ndaka Frederick.
Umukinnyi w’Amavubi Sibomana Patrick ukina mu ikipe ya Isonga FC yaje gutsinda igitego cyo kunganya ku munota wa 83, umukino urangira utyo n’ibitego bibiri kuri bibiri.
Mbere y’uyu mukino u Rwanda rwari ku mwanya w’137 ku rutonde rwa FIFA, mu gihe Uganda yari ku wa 81.



















TANGA IGITEKEREZO