00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinzwe umukino wa kabiri muri Shampiyona

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 27 September 2012 saa 04:08
Yasuwe :

Mu mukino wa kabiri wa Shampiyona AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri uyu wa 26 Nzeri 2012 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibi bitego uko ari bitatu byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Sylva Ochaya yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku munota wa 29 Mbaraga Jimmy atsinda ikindi maze Nshimiyimana Iddy wa Rayon Sports yitsinda igitego anaricyo cya nyuma cya AS Kigali.
Igice cya kabiri Rayon Sport yagarukanye ishyaka ryo kwishyira, maze nibwo ku munota wa 63 (…)

Mu mukino wa kabiri wa Shampiyona AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri uyu wa 26 Nzeri 2012 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibi bitego uko ari bitatu byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Sylva Ochaya yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku munota wa 29 Mbaraga Jimmy atsinda ikindi maze Nshimiyimana Iddy wa Rayon Sports yitsinda igitego anaricyo cya nyuma cya AS Kigali.

Igice cya kabiri Rayon Sport yagarukanye ishyaka ryo kwishyira, maze nibwo ku munota wa 63 umukinnyi wa Rayo Leandre Sekamana yatsinze igitego cyabo cya mbere.

Nyuma y’iminota icyenda gusa Sekamana yongeye kureba mu izamu. ariko umusifuzi arabyanga avuga ko yaraririye.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Bizimungu Ali wa Rayon Sport yatangaje ko ababajwe cyane no kuba ikipe ye itakaje umukino wa kabiri yikurikiranya, ariko ko mu mupira bibaho bagiye gusubira i Nyanza bagakomeza kwitegura indi mikino kuko Shampiona ikiri yose.

Yongera ho ko atemeranyije n’umusifuzi ku cyemezo cy’uko igitego batsinze bari baraririye.

Umutoza wa AS Kigali we yashimiye abakinnyi be bumviye amabwiriza n’inama yabahaye mu myitozo.

Ibyavuye mu yindi mikino ya bereye ku bibuga bitandukanye ni ibi bikurikira :

• Musanze 1 – 0 Etincelles

• Espoir 1 – 0 Isonga

• Amagaju 0 – 1 Kiyovu

• La Jeunesse 1 – 1 Mukura

Shampiyona izakomeza ku munsi wayo wa 3 mu mpera z’iki cymweru kuwa 29na 30 Nzeri 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages