Nyuma y’imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku munsi wayo wa 14, ikipe ya Police yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’ubwo yanganyije na La Jeunnesse kuri uwo munsi, mu gihe Isonga FC yo ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, dore uko imikino hagati y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yagenze:
La Jeunesse na Police : 2-2
Marines na APR FC : 0-0
Espoir 1-0 Kiyovu
Amagaju na Rayon sports : 1-1
Muhanga FC na Etincelles : 0-0
Musanze FC na Isonga : 0-0
AS Kigali na Mukura : 0-1.
Dore uko urutonde ruhagaze muri rusange nyuma y’umunsi wa 14:
1. Police n’amanota 29
2. Rayon Sports n’amanota 26
3. Kiyovu n’amanota 26
4. APR na 25
5. AS Kigali ifite amanota 25
6. La Jeunesse n’amanota 22
7. Musanze ifite 20
8. Mukura n’amanota 17
9. Espoir n’amanota 17
10. Amagaju ifite amanota 15
11. Marines ifite amanota 12
12. Muhanga ifite 12
13. Etincelles n’amanota 10
14. IIsonga n’amanota 9
Igikombe cya Afurika CAN
Mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Afurika y’Epfo, amakipe umunani amaze kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane.
Mu bihugu byakomeje harimo Cape verde cyanatunguranye, kuko ari ku nshuro ya mbere kibonye itike yo gukina mu cyiciro cya nyuma.
Ibindi ni Afurika y’Epfo cyakiriye aya marushanwa, Mali, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Maroc, Zambia na Tunisia.
Imikino ya kimwe cya kane izatangira ku wa gatandatu tariki ya kabiri Gashyantare 2013.



















TANGA IGITEKEREZO