00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 44 Man City yongeye gutwara igikombe

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 13 May 2012 saa 07:41
Yasuwe :

Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ikipe ya Manchester City niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Queens Park Rangers 3-2.
Nyuma y’imyaka 44 ikipe ya Manchester City idakoza intoki ku gikombe cy’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza, ubu ibyishimo ni byose mu mujyi unakomokamo mukeba wayo ukomeye Manchester United.
Ibitego bya Man City byatsinzwe na Zabaleta (39’), Dzeko (92’) na Aguero (93’). Naho ibya Queens Park Rangers (…)

Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ikipe ya Manchester City niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Queens Park Rangers 3-2.

Nyuma y’imyaka 44 ikipe ya Manchester City idakoza intoki ku gikombe cy’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza, ubu ibyishimo ni byose mu mujyi unakomokamo mukeba wayo ukomeye Manchester United.

Ibitego bya Man City byatsinzwe na Zabaleta (39’), Dzeko (92’) na Aguero (93’). Naho ibya Queens Park Rangers bitsindwa na Cissé (48’) ndetse na Mackie (66’).

Nk’uko bimenyerewe ko muri iyi shampiyona igera ku mukino wa nyuma ntawe uramenya ikipe izatwara igikombe, ni nako ubu byari bimeze kuko Man City irangije itwaye igikombe irusha Man U umubare w’ibitego byinshi gusa kuko banganya bose amanota 89.

Mu gihe mu mujyi wa Manchester hari ibirori, ikipe za Bolton, Blackburn na Wolves zo zarangije kwerekeza mu cyiciro cya kabiri cyo muri iki gihugu.

Man City ubu imaze kugira ibikombe bitatu birimo ibyo yatwaye mu 1937 ndetse n’1968 byiyongeraho icyo itwaye ubu mu 2012.

Uko indi mikino yagenze

Chelsea 2-1 Blackburn Rovers

Everton 3-1 Newcastle

Norwich City 2-0 Astonvilla

Stoke City 2-2 Bolton

Sunderland 0-1 Manchester United

Swansea 1-0 Liverpool

Tottenham 2-0 Fulham

West Bromwich 2-3 Arsenal

Wigan Athletic 3-2 Wolverhampton

Foto/Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages