Mu rwego rwo kugirango hagaragare umukinnyi wahize abandi mu Burayi muri ‘Saison’ ishize; kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2012 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ryatangaje abo bakinnyi batatu bakuwe mu rutonde rw’abakinnyi 32 bitwaye neza kurusha abandi bose i Burayi muri ‘Saison’ ishize; kugirango bazatorwemo umwe witwaye neza kubarusha.
Itsinda ry’abanyamakuru 53 b’imikino nibo bagabanyije abo 32 bemeza ko abo batatu ari bo bagomba gutorwamo uhiga abandi, akaba azajya ahabona tariki 30 z’uku kwezi i Monaco, mu gihe bazaba banatombola uko amakipe azahura mu matsinda ya Champions Ligue.
Umukinnyi wegukanye iki gihembo akenshi aba ahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo gitangwa mu kwezi kwa mbere cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kizwi nka ‘Ballon d’Or’, ubushize kikaba cyaregukanywe na Lionel Messi, akaba ari nawe wegukanye iki bagiye guhatarira n’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO