Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Barcelona n’ikipe y’Igihugu ya Argentine Lionel Messi aratangaza ko atifuza kugira indi kipe yazajya gukinira kugeza arekeye aho gukina.
Urubuga rwa interineti rw’ikipe ya Barca, ku wa 30 Ukwakira Messi yagize ati “inzozi zanjye ni uko ndangiza umwuga wanjye muri iyi kipe”.
Yongeyeho ko ikimushishikaje ari ugukomeza kuba indashyikirwa kugeza avuye mu kibuga.
Mu masezerano Messi afitanye na Barca, hasigaye imyaka ine ariko Barca itangaza ko bishobotse yakongerwa.
Messi uhembwa miliyoni 250 z’Amayero ku mwaka, y abaye umukinnyi w’umwuga guhera mu 2004.
Lionel Andrés Messi uzwi ku kabyiniriro ka Leo Messi yavutse ku wa 24 Kamena 1987 muri Argentine.
Messi yaje muri Barca mu 2000, atangirira mu ishuri rya Barca kugeza mu w’2003. Yayifashije gutwara ibikombe 19 bikomeye birimo 3 by’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions league), 5 bya shampiyona ya Esipanye, 2 by’Umwami na 2 by’Isi by’amakipe (Super coupe)...
Messi niwe ufite imipira ya Zahabu 3 ya FIFA mu myaka ikurikiranye (2009, 2010 na 2011) n’uyu mwaka ahabwa amahirwe yo kuwutsindira.



















TANGA IGITEKEREZO