00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abafana ba Libya bashatse gukubita Ambasaderi wabo mu Rwanda

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 21 March 2013 saa 04:36
Yasuwe :

Mbere y’uko umukino wagicuti hagati y’u Rwanda na Libya utangira hariribwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, habayeho amakosa hashyirwamo indirimbo y’igihugu cya Libya yakera, abafana babo ndetse n’abakinnyi bateye amahane basaba ko yakurwamo, ndetse bamwe basumira Ambasaseri wabo hitabazwa Polisi.
Muri uyu mukino warangiye Libya itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa, abafana ba Libya bari muri tiribine hejuru bagerageje gufata mu mashati Ambasaderi wabo ubahagarariye mu Rwanda, (…)

Mbere y’uko umukino wagicuti hagati y’u Rwanda na Libya utangira hariribwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, habayeho amakosa hashyirwamo indirimbo y’igihugu cya Libya yakera, abafana babo ndetse n’abakinnyi bateye amahane basaba ko yakurwamo, ndetse bamwe basumira Ambasaseri wabo hitabazwa Polisi.

Muri uyu mukino warangiye Libya itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa, abafana ba Libya bari muri tiribine hejuru bagerageje gufata mu mashati Ambasaderi wabo ubahagarariye mu Rwanda, bamubaza impamvu hashyirwamo indirimo yakera kandi byitwa ko abahagarariye, kubwamahirwe Polisi y’u Rwanda yahise itabara vuba na vuba.

Nyuma y’igice cya kabiri cy’umukino abakinnyi ba Libya basabye ko biririmbira indirimbo yabo y’umwimerere, byaje kubahirizwa ku mpande zombi n’abari muri muri stade barahaguruka irariribwa.

Uko umukino wagenze

Umukino wa gicuti wahuje Ikipe y’Igihugu cya Libya n’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa 20 Werurwe 2013, umukino warangiye Libya itsinze u Rwanda igitego 1 ku 0.

Iki gitego cyatsinzwe na nimero 11 Mugrabi Mohamed kumunota wa 87 w’igice cya kabiri.

N’ubwo umukino utahiriye Amavubi kandi yagerageje kwitanga uko ashoboye, mu gice cya mbere ndetse n’icyakabiri. umutoza Micho yagerageje kwitabaza abakinnyi bakina hanze biranga biba ibyubusa u Rwanda ruratsindwa.

Muri abo bakinnyi yiyambaje harimo Jersey Rainford, Uzamukunda Elias (Baby), Haruna Niyonzima, Birori Daddy, Edwin Ouon, Mbuyu Twite, Kalisa Mao (Kasongo Kabiona) ndetse na Karekezi Olivier winjiyemo asimbuye.

Umutoza wa Libya yabwiye itangazamakuru ko yishimiye gutsina ikipe y’u Rwanda, yavuze ko hari abakinnyi 8 bakinnye mu mukino wa Cameroun ba taje mu Rwanda. Yavuze ko iyo baza kuba bahari yari gutsinda ibitego byinshi.

Yashimye kandi abafara b’u Rwanda uburyo bitwaye mu gufana yagize ati “ Ni abafana beza ntabwo habayeho kubogama mu kwishimira uburyo umukino wagendaga” cyakora yavuze ko yababajwe no kuba u Rwanda rwashyizemo indirimbo ya Libya yakera kandi barohereje iriho ubu.

Mu gutsindwa iki gitego habayeho uburangare hagati ya Kalisa Mao na Edwin Ouon, mu gihe Mbuyu Twite yari amaze kuvunika akavamo. Yagerageje kwereka umutoza amanika akaboko ko afite ikibazo kugirango asimburwe hakiri kare ariko umutoza ntiyabibona amusimbuza ku munota wanyuma, arinabwo Libya yahise itsina igitego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages