00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagere Meddie ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 August 2012 saa 09:48
Yasuwe :

Rutahizamu Kagere Meddie wa Police FC azamenya niba azerekeza mu ikipe yo muri Afurika y’Epfo ya Bidvest Wits University Football Club muri iki cyumweru kuko akiri mu igeragezwa.
Kagere amaze igihe mu ikipe ya Wits yo muri Afurika y’Epfo akora imyitozo, ariko umunyamabanga mukuru w’iyo kipe, Jose Ferreira yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta makuru ashobora gutanga kuri uyu mukinnyi kuko ibye bitarasobanuka neza.
Ferreira akomeza avuga ko ari ibintu azabanza kumenya yabajije (…)

Rutahizamu Kagere Meddie wa Police FC azamenya niba azerekeza mu ikipe yo muri Afurika y’Epfo ya Bidvest Wits University Football Club muri iki cyumweru kuko akiri mu igeragezwa.

Kagere amaze igihe mu ikipe ya Wits yo muri Afurika y’Epfo akora imyitozo, ariko umunyamabanga mukuru w’iyo kipe, Jose Ferreira yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta makuru ashobora gutanga kuri uyu mukinnyi kuko ibye bitarasobanuka neza.

Ferreira akomeza avuga ko ari ibintu azabanza kumenya yabajije umutoza mukuru ndetse n’abandi bayobozi kugira ngo bamenye uko umutoza yamwakiriye.

Akomeza avuga ko akora imyitozo n’iyo kipe ku buryo asanga igihe cyo gutangaza ibye kitaragera kuko bazabanza bakamenya neza niba koko umutoza amukeneye.

Meddie ni umwe mu bakinnyi b’abahanga bagaragaye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Police FC.

Ikipe ya BidVest Wits University Football Club yo muri Afurika y’Epfo ibarizwa mu mujyi wa Johannesburg aho yatangijwe mu mwaka w’1921 itangijwe n’abanyamuryango b’ishuri rya South African School of Mines and Technology.

Foto/Izuba Rirashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages