00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly na Riderman bazaba bari mu birori byo gutangiza Copa Coca-Cola

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 28 April 2012 saa 07:34
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata amarushanwa y’umupira w’amaguru azwi nka”Copa Coca-Cola” nibwo azatangizwa ku mugaragaro, ahazaba ibirori bizaba byashyuhijwe n’abahanzi mu njyana ya Rap ari bo: Jay Polly na Riderman.
Amarushanwa ya Copa Coca-Cola agiye kuba ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, azafungurwa ku mugaragaro n’urugendo ruzahera kuri Club Rafiki i Nyamirambo, kugeza kuri Stade Regional y’i Nyamirambo, ari naho ibirori bizakomereza.
Muri ibi birori hazaba imikino ibiri hagati (…)

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata amarushanwa y’umupira w’amaguru azwi nka”Copa Coca-Cola” nibwo azatangizwa ku mugaragaro, ahazaba ibirori bizaba byashyuhijwe n’abahanzi mu njyana ya Rap ari bo: Jay Polly na Riderman.

Amarushanwa ya Copa Coca-Cola agiye kuba ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, azafungurwa ku mugaragaro n’urugendo ruzahera kuri Club Rafiki i Nyamirambo, kugeza kuri Stade Regional y’i Nyamirambo, ari naho ibirori bizakomereza.

Muri ibi birori hazaba imikino ibiri hagati y’amakipe y’abahungu n’abakobwa.

Iri rushanwa riba mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye hasi mu rubyiruko, ariko bikaba n’umwanya wo kwamamaza ikinyobwa cya Coca-Cola.

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo amajonjora y’aya marushanwa yatangiye, kuri ubu amakipe akaba ageze muri kimwe cya munani(1/8) cy’umukino wa nyuma.

Copa Coca-Cola yatangiriye mu gihugu cya Mexique mu 1998, hategurwa amarushanwa y’umupira w’amaguru mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 15, abahungu n’abakobwa.

Nyuma y’imyaka itanu aya marushanwa yari amaze kugera mu bihugu byinshi, ndetse azamura abana bavuyemo abakinnyi bakomeye nka Ronaldinho wo muri Brazil, n’abandi.

Mu Rwanda naho aya marushanwa yazamuye abakinnyi benshi, ubu bakina mu ikipe ya Isonga FC iri mu cyiciro cya mbere, no mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nka Emery Bayisenge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages