Ku munsi wa gatatu w’imikino yo guhatanira igikombe cy’uburayi (Euro), Espanye yatahanye amanota 7 nyuma yo gutsinda Croatia igitego 1 ku busa , naho u Butaliyani butsinda ikipe ya Repubulika ya Irlande ibitego 2 ku busa, mu mikino yabaye kuwa mbere tariki 18 Kamena.
Ikipe ya Espanye irangije imikino yo mu itsinda C iri ku mwanya wa mbere naho Ubutaliyani bugakurikiraho nyuma y’uko bwihanangirije ikipe ya Repubulika ya Irlande.
Abakinnyi ba Croatia bari bagerageje kwiga umukino w’ikipe ya Espanye ku buryo no mu minota ya mbere byagaragaraga ko barimo kwerekana umukino mwiza ariko biza kurangira basezerewe.
U Butaliyani bwabashije kubona intsinzi bukesha Antonio Cassano watsinze mu gice cya mbere na Mario Balotelli rutahizamu wa Manchester City uherutse gukubitwa umujugujugu w’umuneke kubera ivangura rishingiye ku ruhu.
Michel Platini, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi yihanije by’umwihariko ikipe ya Croatia ndetse n’agace kazwi nka Balkan ku kibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu bagaragarije Mario Baltelli ku mukino wahuzaga u Butaliyani na Croatia.
Kugeza ubu amakipe amaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’U Bburayi ni Repubulika ya Czech, Portugal,u Budage, u Bugereki, Espanye, n’ u Butaliyani.
Kuri uyu wa kabiri saa mbiri na 45 z’ijoro hateganyijwe imikino ya nyuma mu matsinda iza guhuza u Bwongereza na Ukraine n’uhuza U Bufaransa na Suwede.



















TANGA IGITEKEREZO