Umukinnyi wigize kuba icyamamare mu mupira w’amaguru mu gihugu Burundi no mu Rwanda Kubi Banga Lewis yishwe mu mpera z’icyumweru gishize yishwe atemaguwe aho yari atuye mu Burundi.
Umurambo wa Kubi Banga Lewis wigeze no gukinira ikipi ya Rwanda FC na Kiyovu Sport wasanzwe watemaguwe.
Ngerageze Espérance uyobora Akarere ka Bwiza aho basanze umurambo wa nyakwigendera Banga, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa (Xinhua) ko aho basanze umurambo w’uwo mukinnyi nta maraso namba bahabonye bikaba bishoboka ko yiciwe ahandi akaza gutabwa aho ngaho, mu rwego rwo kuyobya uburari.
Ngerageze Espérance yakomeje agira ati "Tubabajwe byimazeyo n’urupfu rwa Banga ariko ku by’umwihariko duzafatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo duhane abo bagizi ba nabi by’intangarugero".
Kubi Lewis yamenyekanye cyane ku izina rya Banga yishwe mu gihe yakiniraga ikipi Lydia Lydic yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi akaba kandi yarakiniye amakipi ya Africa sport, Chanic, Interstar, Vital’o ndetse n’ikipi y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO