00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Binyuze mu irushanwa rya Copa Coca-Cola, Amani yizeye kuzakina mu Mavubi

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 12 May 2012 saa 11:42
Yasuwe :

Amani Francois ni umukinyi w’ikigo cy’amashuri cya Group Scolaire de Muhoza 2, wanayitsindiye igitego cyatumye irokoka mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’amarushanwa ya Copa Coca-Cola, yizeye ko inzozi ze zo kuzakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ no hanze y’u Rwanda zizaba impamo.
Mu gihe mu mpera z’iki cyumweru harimo kuba imikono ya kimwe cy’umunani cy’amarushanwa y’abakiri bato azwi nka Copa Coca-Cola, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2012, IGIHE yanyarukiye kuri Stade Ubworoherane (…)

Amani Francois ni umukinyi w’ikigo cy’amashuri cya Group Scolaire de Muhoza 2, wanayitsindiye igitego cyatumye irokoka mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’amarushanwa ya Copa Coca-Cola, yizeye ko inzozi ze zo kuzakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ no hanze y’u Rwanda zizaba impamo.

Mu gihe mu mpera z’iki cyumweru harimo kuba imikono ya kimwe cy’umunani cy’amarushanwa y’abakiri bato azwi nka Copa Coca-Cola, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2012, IGIHE yanyarukiye kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aho ishyirahamwe rya Musanze rirangajwe imbere n’ikigo cya Group Scolaire Muhoza 1 ryatsindaga kuri penaliti 4 zatsinzwe na Iradukunda Ornella, Nyirambarushimana Claudine, Nyiramugisha Maisalla na Uwineza Marie Claire; kuri 2 z’sihyirahamwe rya Ngororero zatsinzwe na Diane Nyirabizimana na Mutesi Albertine mu bakobwa nyuma yo kurangiza iminota y’umukino banganya ubusa ku busa.

Naho mu bahungu Ishyirahamwe rya Musanze nabwo rirangajwe imbere na Group Scolaire Muhoza 2 ryatsinze Ishyirahamwe rya Nyabihu ibitego Bibiri ku busa byatsinzwe na Iragena Alexandre na Amani Francois.
IGIHE iganira na Amani Francois n’ibyishimo byinshi nyuma y’intsinzi iberekeza muri kimwe cya Kane cy’irushanwa, yadutangarije ko abona irushanwa rya Copa Coca Cola ryaraje rikenewe kuko rigaragaza icyizere cyo kubateza imbere.

Yagira ati: ”Ni intambwe ya mbere nteye yo gukinira imbere y’abantu benshi gutya, ariko nshaka kuzakina mu ikipe y’igihugu no hanze yacyo kandi mfite icyizere cyo kuzagerayo”.

Nyuma y’iyi mikino yombi, Abiyingoma Ignace, umujyanama mu bya tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri wari witabiriye iyi mikino, yihanangirije ibigo by’amashuri ku ngeso mbi yo kuzana abakinnyi barengeje imyaka.

Aha ariko yaboneyeho no gusaba ubuyobozi bw’Ibigo kujya bwita ku migendekere n’imitegurire y’amakipe y’ibigo byabo no kubagereza ku bibuga ku gihe cyagenwe.

Mu gihe imikono yabaga kandi ku bufatanye n’ikinyobwa cya Coca-Cola ari nacyo gitera inkunga iri rushanwa, ku kibuga habereye n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro nk’amarushanwa yo kubyina n’andi anyuranye; abatsinze bagahembwa imipira yo kwambara n’iyo gukina, ingofero n’ibindi, bigaherekezwa n’itangwa ry’ikinyobwa cya Coca-Cola ku banyeshuri, abana n’abandi bari baje kureba imikino.

N’ubwo ibyinshi biba byagenze neza ariko, si kuri bose kuko Abakobwa Babiri n’Abahungu Babiri bo mu Ishyirahamwe rya Musanze, n’Abahungu bane bo mu Ishyirahamwe rya Nyabihu babujijwe gukina kuko byagaragaraga ko barengeje imyaka 17 y’ubukure yemererwa gukina iri rushanwa.

Aba bana n'ubwo bakiri bato bagaragaza ishyaka n'ubuhanga bidasanzwe
Ikipe ya Group Scolaire de Muhoza yambaye umweru yakomeje muri kimwe cya kane inagaragaza ubuhanga
Mbere y'uko imikino itangira habanje urugendo rw'ibirometero bitatu n'amaguru rwakozwe n'urubyiruko mu mujyi wa Musanze
Ikipe y'Abakobwa ya Ngororero yatsinzwe kuri penariti 4 kuri 2
Imikino iba yitabiriye n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages