Zlatko Krmpotić wari umaze gutoza imikino itandatu, agatsinda itanu, akanganya umwe, yatandukanye na Yanga SC ku bwumvikane.
Uyu mugabo w’imyaka 62, wari wahawe akazi ku wa 28 Kanama, asimbuye Umubiligi Luc Eymael wirukanywe, na we yahambirijwe nyuma y’umukino Yanga SC yatsinzemo Coastal Union ibitego 3-0 ku wa Gatandatu.
Yanga SC yashyize hanze itangazo ryasinywe n’Umunyamabanga wayo Mukuru w’umusigire, Simon Patrick, rigira riti “Yanga SC iramenyesha abafana, abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ko yageze ku bwumvikane bwo gusesa amasezerano n’umutoza Zlatko Krmpotić. Yanga SC irashimira Zlatko ku bunyamwuga yagaragaje mu gihe yari mu ikipe kandi imwifurije ibihe byiza ahandi azerekeza.”
Intsinzi Yanga SC yabonye, irimo n’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Haruna Niyonzima, yatumye ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania n’amanota 13 mu mikino itanu imaze gukinwa.
Gusezererwa kwa Zlatko Krmpotić kwatunguranye bitewe n’umusaruro yari afite, ariko ku basanzwe bamuzi ndetse n’imikinire yagaragazaga muri Yanga SC, bemezaga ko atazaharamba.
Zlatko Krmpotić yerekeje muri Tanzania nyuma y’umwaka umwe avuye mu Rwanda, aho yatoje APR FC amezi atanu uhereye muri Mutarama 2019, ariko nta gikombe yayihesheje.
Uyu mugabo waherukaga kwirukanwa na Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2019, yatoje amakipe arimo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zesco United yo muri Zambia.
Uretse muri TP Mazembe yabaye umutoza wungirije mu 2015, andi makipe 20 yose yanyuzemo mu gihe cy’imyaka 26 yari umutoza mukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!