Zidane ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’Abafaransa, agiye gutangira urundi rugendo mu mwuga we nyuma y’imyaka myinshi izina rye rivugwa nk’irizahabwa izi nshingano.
Uyu mugabo w’imyaka 54 azwi cyane mu Bufaransa kubera uruhare yagize mu kwegukana Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 ndetse na Euro 2000.
Yabaye kandi Kapiteni w’u Bufaransa, atsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1998, ubwo batsindaga Brésil ibitego 3-0. Mu 1998 ni na bwo yegukanye Ballon d’Or, igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi.
Mu butoza, Zidane yubatse izina rikomeye muri Real Madrid, aho yayifashije kwegukana UEFA Champions League inshuro eshatu zikurikiranya hagati ya 2016 na 2018. Yanatwaye La Liga inshuro ebyiri n’ibindi bikombe bitandukanye, mbere yo gutandukana n’iyi kipe mu 2021.
Guhabwa Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ni inshingano Zidane yari amaze igihe agaragaza ko yifuza. Azasimbura Deschamps wari umaze imyaka 14 ku ntebe y’ubutoza, akayobora Les Bleus mu bihe byiza birimo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 no kugera ku mukino wa nyuma w’irya 2022.
Zidane yitezweho gukomeza kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ariko ikanagumana ubushobozi bwo guhatanira ibikombe bikomeye. Azaba kandi asabwa guhuza abakinnyi bamaze kubaka izina n’abakizamuka, kugira ngo u Bufaransa bukomeze kuba mu bihugu bihora bihabwa amahirwe yo kwegukana amarushanwa akomeye.
Gusa uyu mutoza mushya azaba afite igitutu cyo gukomeza umurage wa Deschamps, ariko amateka ye nk’umukinnyi n’umutoza atuma Abafaransa benshi bamufitiye icyizere.
Umukino wa mbere wa Zinedine Zidane uzaba ari uwo Ikipe y’u Bufaransa izahuramo na Turikiya mu mikino ya UEFA Nations League, uteganyijwe ku wa 25 Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!