Zidane wari umaze imyaka ibiri n’igice muri iyi kipe, yayiheshe ibikombe icyenda birimo bitatu bya UEFA Champions League, kimwe cya shampiyona, bibiri bya UEFA Super Cup, bibiri by’Isi by’amakipe na kimwe cya Supercopa de Espana.
Yeguye kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru kidasanzwe yari yatumije, avuga ko igihe kigeze kugira ngo agende, haze izindi mpinduka n’ubwo bisa n’ibitunguranye.
Yagize ati “Iki ni cyo gihe nyacyo kuri buri muntu, nubwo bisa n’ibidasanzwe ariko birakwiye ku nyungu za buri umwe, abakinnyi, ikipe, nanjye ubwanjye. Iyi kipe igomba gukomeza gutsinda akaba ariyo mpamvu hakenewe impinduka nyuma y’imyaka itatu.”
Yongeyeho ati “Mfashe iki cyemezo kubera ko nkunda iyi kipe, nkunda Florentino Perez (Perezida wayo) kandi ndamushimira cyane.”
Yavuze ko aho azaba ari hose atazigera ajya kure y’iyi kipe yubakiyemo amateka nk’umukinnyi, akanabikora nk’umutoza.
Yanatangaje ko mu gihe byazaba bibaye ngombwa yazayigarukamo.
Yagize ati “Gutoza ni umurimo unaniza cyane bikaba akarusho iyo utoza ikipe nka Real Madrid. Numvaga nta kindi mfite cyo gutanga ari nayo mpamvu nahisemo gusezera.”
Yashimiye by’umwihariko Kapiteni w’iyi kipe Sergio Ramos wamubaye hafi cyane mu bihe bitari byoroshye ariko ashimangira ko hakenewe impinduka mu bakinnyi bakomeye, hakaza abandi kugira ngo Real Madrid izakomeze umurongo wo gutwara ibikombe.
Zidane yahakanye yivuye inyuma ko hari indi kipe ateganya gutoza umwaka utaha w’imikino, ngo agiye gufata umwanya aruhuke ari kumwe n’umuryango we.
Mu 2017 Zidane ahesha Real Madrid igikombe cya UEFA Champions League cya kabiri kikurikiranya atsinze Juventus ku mukino wa nyuma, yari akuyeho agahigo kuko nta kipe yari irabasha gutwara iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikirana; yaje no kongeraho ikindi mu cyumweru gishize atsinda Liverpool.



















TANGA IGITEKEREZO