00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mvugo zakangaranyije ruhago nyarwanda mu myaka 10 ishize

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 October 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Muri iyi minsi, bamwe bavuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda usigaye ukinirwa hanze haba mu gushaka intsinzi no kuwushyushya, mu gihe ibyo mu kibuga byo biba bidashamaje.

Akenshi uzasanga niba hari umukino ugiye kuba, benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa bakitabaza itangazamakuru kugira ngo “batangaze”, bakururire abafana kuzajya ku kibuga.

Ni ko bigenda kandi n’iyo umukino urangiye, aho ntawe utinda ku byawuranze, ahubwo icyihutirwa ari ukumenya ibyo kanaka yatangaje, mu kwikura mu kimwaro cyangwa kwishongora bitewe n’imihigo iba yabanjirije umukino.

Muri uko gutangaza, hari imvugo nyinshi zasigaye mu mitwe y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda, ndetse IGIHE yatoranyije 15 muri zo zakunze kugarukwaho ndetse hari n’abavuga ko zigoye ko zizasibangana.

Inkoni zirandembeje: Bekeni

Mu mwaka w’imikino wa 2018/19, Umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ watozaga Gicumbi FC yari amaze gukina imikino umunani nta ntsinzi n’imwe, ahubwo amaze kunganya imikino ibiri gusa.

Nyuma y’umukino w’Umunsi wa Munani, ikipe ye yatsinzwemo na Kiyovu Sports igitego 1-0 ku Mumena, Bekeni yavuze ko inkoni zimurembeje icyaba cyiza kurushaho ari uko bamwirukana agataha.

Yagize ati “Kuva nabaho, kuva natangira gutoza ni bwo bwa mbere nakora iyi mikino ndi gukubitwa. Inkoni zirandembeje, ndarembye. Ubu uwantabara ni uwanyirukana nkajya kuruhuka. Iyo umuntu akubitwa cyane ageraho akaremara.”

Nyuma y’aya magambo ‘Bekeni’ yahise yirukanwa n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC, asimbuzwa Banamwama Camarade wari umwungirije.

Bekeni kuri ubu utoza Ikipe y’Abana ya Etincelles FC, azwiho gutanga ‘interviews’ zisekeje aho yigeze kuvuga ko utasigira umukozi amafaranga yo kugura intoryi ngo nutaha umubaze impamvu atatetse inyama.

Yavuze kandi ko impamvu umusore arongora umukobwa baturanye atari uko aba ayobowe ko igihugu cyatoye ‘Nyampinga mwiza mu buranga’, aho hose ashaka kumvikanisha ko umusaruro abona mu kibuga ujyana n’ubushobozi n’urwego rw’abakinnyi afite.

Hemed wa Kiyovu yagereranyije Gasogi United n’imbeba yanyoye Viagra

Muri kwa gushyushya mbere y’imikino, ubundi ni ho hakunze kuvugirwa amagambo akomeye muri ruhago Nyarwanda.

Mu Ukwakira 2019, mbere y’uko Gasogi United ihura na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Ikipe y’Urubambyingwe yavuze ko Kiyovu azayifata ku gakanu akayitera imikaka. Yongeyeho ko Kiyovu Sports azakina na yo yakabaye ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

Minani Hemed wari ukuriye abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu [kuri ubu ni Umuvugizi w’ikipe], yasubije KNC ko yayobye akazi, yari akwiye kuba ari “intore kuko mu ntore njya mbona harimo abantu bavuza induru bikaryoshya injyana”.

Yakomeje ati "Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, ndamukunda cyane rwose, mu igereranya, hari imbeba imwe yo muri RDC yanyoye Viagra (umuti utera imbaraga abagabo). Iyi mbeba y’i Goma yarawunyoye irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo nyirahuku (injangwe) ziri he ngo zize nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yaje yahise imira ya mbeba. Navuga ko na Gasogi yahagaze ikavuga ngo amakipe ari he nyamire? Mukura yaraje ihita iyimira ahubwo sindamenya ikipe tuzakina kuko Gasogi ntiriho ariko kubera ko ari umupira na we urabyumva tuzakina.”

Lisansi n’urwagwa ntibihura… Gushora mu mupira w’u Rwanda ni nko kujugunya amafaranga mu musarani wa dumburi- Juvénal

Mbere y’uko Kiyovu Sports itsindira Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wabereye mu Majyaruguru mu mwaka wa 2022/23, abayobozi b’amakipe yombi bari bahize bikomeye.

Nyuma y’umukino, uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yumvikanye mu itangazamakuru annyega mugenzi we wa Musanze FC.

Icyo gihe yagaragaje ko "nta ho urwagwa rwahurira na lisansi" mu kugaragaza ko we na Tuyishimire Placide ‘Trump’ wa Musanze FC ntaho bahuriye ku bijyanye n’ubushobozi.

Bivugwa ko iyi mvugo yababaje cyane Perezida wa Musanze FC byatumye afasha Sunrise FC kwitegura neza umukino yatsinzemo Kiyovu Sports ikayibuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku munsi wa nyuma.

Juvénal wayoboye Kiyovu Sports, yibukirwa kandi ku magambo yavugiye kuri Radio y’Igihugu tariki 25 Ukwakira 2022, ko gushora imari muri ruhago y’u Rwanda ari nko kujugunya amafaranga mu musarani wo mu cyaro.

Ati “Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunyamo. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.”

Abagiye muri CAN si Abanyarwanda- De Gaulle

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 22 Werurwe 2017, uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yavuze ko atajya atinda ku kuba u Rwanda rwarakinnye Igikombe cya Afurika mu 2004, kuko icyo gihe byagezweho n’abanyamahanga, aho kuba abana b’Abanyarwanda bakinisha umutima.

Ati “Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho. Ni nk’aho tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga.”

Bénin tuzayumvisha- Mimosa

Ubwo Amavubi y’u Rwanda yiteguraga kwakira Bénin mu gushaka itike ya CAN 2023, uwari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye Ikipe y’Igihugu mu mwiherero ku wa 25 Werurwe, abwira abakinnyi ko bagomba kumvisha iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Yagize ati “Gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By’umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu babareberaho ndetse namwe ubwanyu. Bénin yo tugomba kuyumvisha.”

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, gusa u Rwanda rwaje guterwa mpaga kubera gukinisha Muhire Kévin afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ishyamba ryo muri Rayon Sports tuzaritema -Sadate

Ubwo yari yitabiriye inama ya Fan Club y’Ijwi ry’Aba-Rayons yabaye tariki ya 22 Nzeri 2019, uwari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko azatwika ishyamba [abagaragaza ko batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho] rihora rivugwa muri iyi kipe.

Ati “Inyeshamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byaryo. Twe turi tayari, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayari. Mwicare mu nama muharanire icyateza imbere Rayon Sports yanyu muve mu babarangaza.”

Iyi mvugo yajyanye no gusaba Aba-Rayons “kwirinda ibisambo biyirimo bigamije kuyisenya”, yakurikiwe n’ikirego cyatanzwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Muhirwa Prosper wari Visi Perezida wa Kabiri wa Munyakazi Sadate, amushinja kumwibasira no kumutuka mu ruhame.

Nintatsinda amatora nzongera mbivemo- Rtd Brig Gen Sekamana

Mu 2018, ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko amaze imyaka 18 atareba ruhago yifuza kuyobora, ariko nadatsinda amatora azongera akabivamo.

Ati “Nari narihaye imyaka 20 ntabigarutsemo, ubu maze imyaka 18 ntabirimo ntajya no ku bibuga, ngira ngo ntabwo murahambona. Ubu nabigarutsemo ariko nintatsinda amatora nzongera mbivemo."

Nyuma y’iminsi 12 atangaje aya magambo, yatsinze amatora ndetse ayobora FERWAFA kugeza ku wa 14 Mata 2021 ubwo yeguraga adasoje manda, bikavugwa ko yananijwe nubwo we yanditse ko “atagishobora kubangikanya imirimo ye n’ibyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Abanyamahanga bazaza ntakiri umuyobozi- Gen Mubarakh Muganga

Ku wa 6 Kanama 2022, uwari Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga [icyo gihe yari Lt Gen], yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko izasubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga atakiri umuyobozi wayo.

Yagize ati “Nitujya kugera ku banyamahanga njye nzaba nagiye kare, aba-general ntibajya basubira inyuma ariko nzagenda rwose niruka kugira ngo abanyamahanga bazaze ntakiri muri APR.”

Mu mpeshyi ya 2023, Gen Mubarakh yavuye ku buyobozi bwa APR FC nyuma yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Yasimbuwe na Col (Rtd) Richard Karasira ndetse iyi kipe isubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga.

APR FC ni nka gereza-Muhire Kevin

Muri Kamena 2015, Muhire Kévin wakiniraga Isonga FC, yari ahagaze neza, atanga icyizere ndetse hari amakuru yavugaga ko yifuzwa na APR FC nk’uko byari bimeze kuri Nshuti Dominique Savio bakinanaga.

Ubwo yari abajijwe kuri ayo makuru, Muhire yagize ati “Kujya muri APR FC, naba meze nk’ugiye muri gereza. Nkeneye kujya ahantu nasinya umwaka umwe, nkabona umwanya wo gukina, ariko byaramuka bigenze uko mbiteganya, bakazandekura, nkajya gukina hanze y’u Rwanda."

Ikintu cyitwa FERWAFA kizatungana gute? - Depite Mukayuhi

Muri Gicurasi 2018, uwari Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yabajije uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ku bibazo bidasiba kuvugwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru wo mu Rwanda (FERWAFA).

Ati “Ikintu cyitwa Ferwafa mwatubabariye mukatubwira ni ikintu kizatungana? Ni ikintu cyatunaniye nk’Abanyarwanda kandi ubundi nta kintu tujya twemera ko cyatunanira? Kimeze gite? Cyarakemutse cyangwa bimeze gute? Mukibona gute, kizarangira gute? Kandi ntekereza ko kidindiza n’ibintu.”

Mukeba ni Enyimba- Muvunyi

Ku wa 25 Nzeri 2018 ubwo Rayon Sports yari imaze gusezererwa na Enyimba FC muri ¼ cya CAF Confederation Cup, uwari Perezida wayo, Muvunyi Paul, yavuze ko iyi kipe yo muri Nigeria ari yo mukeba.

Ati “Nakuze nzi ko mukeba ari Kiyovu, na Panthère Noire na APR nyuma, ariko ubu mukeba ni Enyimba. Abandi mubihorere.”

Kuva icyo gihe, Rayon Sports yasohotse inshuro ebyiri, inshuro imwe muri CAF Champions League n’imwe muri CAF Confederation Cup, ariko ntiyigeze irenga ijonjora yahereyeho.

[Umutoza] ntajye mu modoka y’ikipe- Trump wa Musanze FC

Umutoza Seninga Innocent yirukanywe na Musanze FC nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 4-1 ku wa 23 Gicurasi 2021 muri Shampiyona.

Ku munota wa 63, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yagize ati “Njye umutoza ndamwirukanye, ntajye mu modoka y’ikipe. Twagize amahirwe twakiniye mu Bugesera kandi na we atuye mu Bugesera. Rero ndamwirukanye kandi ndabivuze nka Perezida w’ikipe.”

Amavubi nareka gukina ahubwo agahiganwa azatanga ibyishimo – Bamporiki

Mu Nama y’Umushyikirano ya 15 yo mu Ukuboza 2017, uwari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda mu gihe cyo hambere, Abanyarwanda bari bafite ishyaka ryo guhiganwa ku buryo bumvaga ko ntawe ugomba guhiga cyangwa gutsinda u Rwanda, ibyo akaba ari byo bigomba no kuranga Ikipe y’Igihugu.

Ati “Buriya umunsi nk’Amavubi yagiye gukina, akinjira mu mwuka wo guhiganwa, azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina, barabira ibyuya, bakore siporo, birangirire aho ngaho.”

Nizeyimana Mugabo Olivier yicaye mu ntebe ya Perezida wa FERWAFA ngo yumve ko ishyushye

Ku wa 27 Kamena 2021 ni bwo Nizeyimana Olivier yatowe nka Perezida wa FERWAFA.

Mu ijambo yabwiye abanyamuryango ba Ferwafa amaze gutorwa, Nizeyimana Olivier yagize ati “Reka nicare mu ntebe ya Perezida wa Ferwafa numve ko ishyushye nk’uko bajya babivuga”.

Mu bimeze nk’urwenya, yicaye muri iyo ntebe ahaguruka ababwira ko yumvise iyo ntebe idashyushye, ibi yabivugaga ashaka kubwira abamutoye ko inshingano atorewe azazikora neza kandi ko zitamurenze ku buryo zamushyushya umutwe cyangwa ngo zimunanire.

Yeguye tariki ya 19 Mata 2023 avuga ko ari “impamvu bwite zitamworohereye kandi zitamushoboza gukomeza inshingano.”

Umupira w’amaguru si nk’imibonano mpuzabitsina, ni nka "nyash"- KNC

Ubwo Gasogi United yari imaze gutsindira Mukura VS i Huye ku wa 15 Kanama 2024 muri Shampiyona, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yagize ati “Buhoro buhoro bazajya babibona. Njye narababwiye nti Football ntabwo ari nk’imibonano mpuzabitsina abantu bakora bihishe. Mwabyumvise? Ibera ku karubanda. Football ni nka ‘nyash’ [amabuno], iyo uyifite abantu barayibona. Ngira ngo mwayibonye.”

Abavuga ko APR bayirusha abafana, ‘data’ zirahari- Col (Rtd) Karasira

Muri Gashyantare uyu mwaka, Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard, yavuze ko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu irusha Rayon Sports abafana, ahereye ku bana babyiruka ndetse n’umubare w’abinjira ku bibuga bitandukanye.

Ati “Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC, n’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ’data’ zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”

Iri jambo ryagarutsweho cyane mu igereranya ndetse bamwe baha APR izina rya “Data FC”.

Unkubise wahava ujya muri ‘morgue’- Uwayezu Jean Fidèle

Muri Mutarama, uwari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye gasopo abashatse gukubita uwari Umunyamabanga Mukuru wayo nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Ati “None ngo kuko dutsinzwe bakazamuka hejuru muri VIP ngo badukubite? Iyo bahansanga ngo bankubite. Nava aho njya kuri Polisi mbabwira ngo nakoze ibi kubera kwitabara ariko unkubise wahava ujya muri ’morgue’ [mu buruhukiro bw’abapfuye]."

Graphique: Iradukunda Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .