Iri rushanwa ry’iminsi itatu ryatangiye ku wa 13 Nyakanga 2023. Umukino wa mbere wahuje Liberation FC yatsinze RNIT FC ibitego 2-1 mu gihe uwa kabiri iyitwa Ndoli Safaris FC yo yatsinze SKOL FC ibitego 2-0.
Iyi mikino yari yitabiriwe n’abafana baringaniye yarebwe n’abakunzi ba ruhago bo mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda barimo na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, abatoza, abagurisha abakinnyi n’abanyamakuru b’imikino.
Hari kandi abatoza bamenyerewe mu Cyiciro cya Mbere nka Cassa Mbungo André utoza AS Kigali umwaka ushize w’imikino, Banamwana Camarade utoza Gicumbi FC, Mbarushimana Abdou na Muhire Hassan utoza Sunrise FC.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hari abanyempano bigaragaje ndetse banyuze amaso ya bamwe mu bakurikiye iyi mikino.
IGIHE yahisemo bamwe mu bakinnyi bagaragaje impano zidasanzwe ku munsi wa mbere w’irushanwa ndetse bamwe batangiye kubengukwa n’amakipe atandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Siaka Conté
Siaka Conté ukina nka myugariro ni umusore w’imyaka 27, afite ababyeyi babiri ari bo Umunya-Guinée Bissau n’Umunya-Mali. Akina mu mutima wa ba myugariro, ni we wari Kapiteni wa RNIT FC.
Yakiniye amakipe yo muri Mali nka ASB Mali na AC Djoliba hagati ya 2014 na 2016. Yakomereje mu makipe yo muri Guinée Bissau arimo Udib of Bissau, Benfica of Bissau na Ajuda.
Yananyuze mu makipe arimo Fleetwood de Dubaï aho yavuye mu 2022. Asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Guinée Bissau kuva mu 2016.
Irakoze Beni
Uyu myugariro w’imyaka 25 usanzwe ari Kapiteni wa Flambeau du Centre y’iwabo mu Burundi ni we Kapiteni w’Ikipe ya Liberation FC.
Mu mukino wa kabiri wa B&B International Football Drafting League, Beni yigaragaje cyane mu kuyobora bagenzi be, gutera imipira miremire igera kuri ba rutahizamu, guhagarika imipira yo mu kirere no kwaka imipira ba rutahizamu.
Irakoze Beni asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba.
Maniriho Destin
Umurundi Maniraguha Destin w’imyaka 16, ukina imbere ku mpande, asanzwe akinira Ikipe y’Igipolisi cy’iwabo ya Rukinzo FC yo mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu musore unyaruka cyane kandi ufite amacenga menshi yigaragarije abarebye iri rushanwa ubwo yatsindaga igitego cya mbere cya Liberation FC ku munota wa 24 ku ishoti rikomeye yarekuriye mu rubuga rw’amahina.
Maniriho utarangije umukino nyuma yo kugira ikibazo mu itako ry’iburyo yasohotse ku munota wa 37.
Uyu musore akinira Intamba mu Rugamba mu Bari Munsi y’Imyaka 17. Amaze imyaka ibiri mu Cyiciro cya Mbere ndetse amaze umwaka umwe muri Rukinzo FC yagezemo avuye muri Inter Stars nyuma yo kuzamukira mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru, Daira Academy.
Fallet Philippe
Ni myugariro w’Umunya-Cameroun w’imyaka 20 ndetse ushobora gukina mu kibuga hagati afasha abugarira.
Fallet wakiniraga SKOL FC yagaragaje ubuhanga mu guhagarika ba rutahizamu, kugarura imipira yo mu kirere no kugenzura umukino. Yaje kwitabira iri rushanwa ngo agaragaze impano ye nyuma yo gutandukana na Option Sports FC y’i Limbé yari amazemo imyaka ibiri aho yageze avuye muri AS Dibamba FC, yombi yo mu Cyiciro cya Kabiri cyo muri Cameroun.
Kevin Ebene
Ni Umunya-Cameroun w’imyaka 27 uca ku mpande afasha ba rutahizamu ndetse ashobora no gukina inyuma yabo.
Ebene ufite ibigango yakiniye amakipe y’iwabo nka Astres FC de Douala, UMS de Loum ndetse yanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abari Munsi y’imyaka 23 mu 2016 n’iy’Abakina imbere mu gihugu ya CHAN 2020 yabereye iwabo.
Impano ye iri mu zishimiwe cyane n’abakurikiye imikino ya mbere yatangije irushanwa ryo gushaka abanyempano muri ruhago no kubahuza n’amakipe abifuza.
Mpawenimana Abdul Karim
Ni Umurundi ukinira Rukinzo FC, amazemo imyaka ibiri. Uyu musore w’imyaka 19 gusa akina hagati afasha ba rutahizamu, yagaragaje ubuhanga mu gutera imipira iteretse, kuyiha ba rutahizamu no kuyobora abandi mu kibuga.
Mpawenimana akinira Intamba mu Rugamba mu Bari munsi y’imyaka 20.
Koffi Konan
Ni Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire w’imyaka 29. Yakiniye amakipe atandukanye nka SP Falcons yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mongoliya; NK Rudar Verene yo muri Slovénie na Entente Sportive Bafing na Selenge Press Falcons z’iwabo mu Cyiciro cya Mbere yigaragarije abari muri Kigali Pelé Stadium kubera uburyo akinana na bagenzi be n’uko abafasha gutsinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!