Kimwe n’ayandi mashyirahamwe y’imikino ku Isi, ZIFA iherutse kugenerwa inkunga ya miliyoni 1.5$ n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu rwego rwo kuyafasha guhangana na Covid-19 no gushyigikira umupira w’amaguru w’abagore.
FIFA yavuze ko iyi nkunga igamije gushyigikira amakipe n’abakinnyi muri iki gihe umupira w’amaguru wagizweho ingaruka n’ibihe bikomeye bya Coronavirus.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida wa ZIFA, Felton Kamambo, yavuze ko batinze gutanga iyi nkunga ya 5500$ (miliyoni 5.2 Frw) bitewe n’uko amafaranga ya FIFA yabagezeho atinze.
Ati “Akanama k’ubutegetsi kicaye kagena uburyo ayo mafaranga agomba guhabwa amakipe. Ntabwo twatanze inkunga dushingiye ku byifuzo bya buri kipe, ahubwo twagendeye ku bushobozi buhari.”
“FIFA yari yadusezeranyije ko amafaranga ashobora kuboneka bitarenze tariki ya 15 Kamena. Ku bw’amahirwe, yabonetse, tubagabanya ahari.”.
Muri Zimbabwe batanze aya mafaranga mu gihe mu Rwanda ho FERWAFA ivuga ko itegereje ko ibwirwa na FIFA uko iyo nkunga izakoreshwa.
Mu kiganiro Bonnie Mugabe uvugira FERWAFA, aheruka kugirana na FunClub, yagize ati “Uko mwabonye itangazo rirebana n’ariya mafaranga, niko natwe twaribonye. Nta kintu kugeza uyu munsi FIFA iratubwira kirebana n’ariya mafaranga. FIFA nimara kutumenyesha mu buryo isanzwe ibikoramo, komite nyobozi ya Ferwafa niyo izagena uko ariya mafaranga azakoreshwa. Kugeza ubu natwe dutegereje uburenganzira bwa FIFA.”



















TANGA IGITEKEREZO