00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashatse gukinisha umunyezamu muto turabyanga - Muhire Kevin ku mpamvu yatumye Julien Mette adatoza

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 June 2024 saa 09:19
Yasuwe :

Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yavuye imuzi ibibazo byatumye Umutoza Mukuru Julien Mette adatoza umukino wayihuje na APR FC, zirimo uburwayi ndetse no kutumvikana ku bakinnyi bajya mu kibuga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, nibwo habaye umukino wa mbere wo gusuzuma Stade Amahoro yamaze kuvugururwa muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Mahoro”.

Mu bakinnyi Rayon Sports yaserukanye harimo abashya benshi ndetse n’abasanzwe muri Rayon Sports batarasinya amasezerano yo kuzayikinira mu mwaka utaha wa 2024-25.

Muhire Kevin yabanje kuvuga ku mpamvu atarongera amasezerano muri iyi kipe cyane ko ari we mukinnyi usa n’aho ari mukuru kurenza abandi, ndetse yagira byinshi ayifasha, ashimangira ko ibiganiro biri mu murongo mwiza.

Ati “Igihari turi kuganira na Rayon Sports ubu, turimo turavugana. Abantu benshi twaravuganye ariko hari ibintu byinshi bitarakemuka kugira ngo mbashe kongera amasezerano. Igihe cyose byakemuka nakomeza muri Rayon Sports.”

“Ndi umwana w’ikipe igihe cyose bankeneye mba mpari kuko Perezida yaranyegereye turavugana mbona ntacyo gukora mfite, ndavuga nti reka mbafashe.”

Ibiganiro hagati y’impande zombi biramutse bigenze neza, Muhire Kevin yasinyira Rayon Sports ku kongera amasezerano kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena kuko yavuze ko “amahirwe menshi bishoboka”.

Ku birebana n’umutoza mukuru wa Rayon Sports utagaragaye ku mukino watojwe n’umutoza w’Ikipe y’Abagore, Rwaka Claude, yavuze ko byatewe n’uburwayi ndetse no kutumvikana na bamwe mu bakinnyi bakuru ku myanzuro y’abakinnyi akinisha.

Yagize ati “Julien Mette yagombaga gutoza umukino wo kuri uyu munsi ariko aza kugira ikibazo cyo kurwara mu nda, abwira abayobozi ko atameze neza bafata umwanzuro ko agomba gufata ikiruhuko cy’uburwayi. Nyuma aza kubabwira ko ameze neza ariko umwanzuro wari wamaze gufatwa.”

“Icya mbere ariko cyabayeho yashakaga gukinisha umunyezamu muto [Khadime Ndiaye] turabyanga, nta kindi.”

Uyu mukinnyi kandi yagaragaje ko yagize uruhare runini mu gutuma Niyonzima Olivier Seif yegerwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bube bwamugarura.

Si uwo gusa kuko yashimye urwego rwa Richard Ndayishimiye wakiniye Muhazi United FC ariko asaba ubuyobozi ko bugomba kwitonda ku bandi bakinnyi basinyishwa cyane kuko hari abo yabonye batari ku rwego rwa Rayon Sports.

Umukino wa mbere wakiniwe muri Stade Amahoro kuva yavugururwa wasize Rayon Sports FC inganyije n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu 0-0 imbere y’abafana bari buzuye iki kibuga kijyamo abafana ibihumbi 45.

Muhire Kevin ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports ku mukino wa mbere wabereye kuri Amahoro Stadium kuva yavugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages