Ku wa 12 Mata 2024, ni bwo Yangiriyeneza Erirohe yerekeje muri Portugal aho yagiye gukomereza ubuzima bwa ruhago abifashijwemo n’irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP).
Uyu mukinnyi w’imyaka 17 yagize urugendo rurerure nk’uko yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, gusa yabonye umwanya wo kuruhuka by’umwihariko akurikira umukino wa S.L. Benfica na Moreirense F.C.
Kuri ubu yamaze kuruhuka ndetse yatangiye no gukorana imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi bagenzi be ba GD Estoril Praia basanzwe bakoreshwa n’Umutoza wayo Hugo Leal.
Igitego Yangiriyeneza yinjije mu myitozo ye ya mbere cyanyuzwe n’uyu mutoza wanyuze mu makipe akomeye i Burayi nk’umukinyi harimo Benfica Lisbon, FC Porto, Atlético Madrid na Paris Saint Germain.
Nyuma y’imyitozo Yangiriyeneza yashimye imitoreze mishya yabonye ku mutoza wa GD Estoril Praia kandi avuga ko hari umumaro bizatanga mu rugendo rwe rwo gukina ruhago.
Ati “Byari iby’agaciro kwitozanya n’umutoza nka Hugo Leal. Ndabizi neza iri gerageza rizamfasha kuzamuka neza ndetse no kugera ku nzozi zanjye mfite zo kuzamura ruhago y’u Rwanda ndetse na Tony Football nkabigeza ku rundi rwego.”
Imyitozo yakoze kandi yakurikiwe na ‘Brand Ambassador’ w’icyubahiro wa TFEP, Nuno Gomes, wanyuze mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal ndetse agakinira amakipe nka Benfica Lisbon, Fiorentina na Blackburn Rovers yo mu Bwongereza.
Mu gihe cy’ibyumweru umunani azamara mu igeragezwa, ashobora gusinyishwa amasezerano ya kinyamwuga igihe yatsinda ariko bigendanye n’amahitamo y’Umuyobozi wa Siporo muri Tony ushobora kumutanga no mu yandi makipe, ibi byose bigakorwa igihe yujuje imyaka 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!