00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanga SC igiye kubaka stade yayo nshya (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 May 2026 saa 04:21
Yasuwe :

Yanga SC n’umuterankunga wayo GSM Group, byemeranyijwe kubaka stade yayo izuzura mu myaka ibiri, ikazajya ijyamo abafana bari hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 35.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’uyu mushinga, witabiriye na Perezida wa Yanga SC, Hersi Said, n’Umuyobozi Mukuru wa GSM Group, Ghalib Said Mohamed.

Hersi Said yavuze ko ari umushinga umaze igihe kinini utekerezwaho, uzihuta mu kuwushyira mu bikorwa, ndetse uzaba uriho uruhare runini rw’abakunzi ba Yanga SC.

Ati “Twaraganiriye bihagije njye na Ghalib, twashatse ko GSM iwugiraho uruhare rw 80% cyangwa Yanga SC igasigarana 20%, tugera aho tuvuga ko Yanga SC yagira 49% hanyuma 51% ikaba iya GSM kuko ari iyo izatanga amafaranga menshi mu kuyubaka, ariko twemeje ko ari 50% kuri 50%.”

“Inyungu rero zizaturuka kuri uyu mushinga tuzazigabana twembi, dore ko uyu ari umwe mu mishinga ituma ikipe yacu irushaho gukomera ku ruhando mpuzamahanga.”

Stade ya Yanga SC izubakwa ahazwi nka ‘Jangwani’, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bari hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 35, izaba isakaye mu bice byayo byose.

Izaba ifite imyanya yahariwe kujyamo amaduka atandukanye, ahacururizwa imyambaro y’ikipe, ivuriro, Gym n’imyanya y’icyubahiro kandi yubatse mu buryo bugezweho kandi bufasha abanyacyubahiro gukurikira imikino bisanzuye.

Mu kuyubaka hazakurikizwa amategeko n’amabwiriza agenga ibibuga y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ndetse n’amategeko y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Izaba irimo ikoranabuhanga ry’amashusho ya VAR, ndetse ikibuga cyayo kizaba gifite ubwatsi bw’ubukorano buvanze n’ubwatsi busanzwe.

Yanga SC na GSM Group bizagira uruhare rungana kuri stade nshya
Perezida wa Yanga SC, Hersi Said n'Umuyobozi Mujkuru wa GSM Group, Ghalib Said Mohamed bamaze gushyira umukono ku masezerano
Stade ya Yanga SC izaba isakaye hose
Iki ni icyumba cy'amashusho y'ibibera muri stade byose
Uru ni urwambariro rwa Yanga SC
Insakazamashusho za stade ya Yanga SC zizaba ari nini ku buryo bugaragara
Ibyapa byamamaza na byo bikoze mu buryo bugezweho
Abari mu myanya y'icyubahiro bazajya bakurikirana umukino bafite umutekano usesuye
Imyanya y'icyubahiro izaba itunganyijwe ku buryo bugezweho
Umwanya wa Gym uzaba uhariwe abakora imyitozo
Iri nin iduka ry'imyenda ya Yanga SC
Iri ni ivuriro ry'ikipe rizaba riri muri stade
Ni stade izaba irimo iduka ricururizwamo ibyo kurya
Ni stade izaba irimo iduka ricururizwamo ibyo kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages