00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakoze urugendo rw’amezi ane kuri moto ajya kureba igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 10 June 2014 saa 02:46
Yasuwe :

Umwongereza w’imyaka 44, Chris Hallett yakoze urugendo rwa Km zirenga ibihumbi 10 kuri moto ajya muri Brazil ahazatangira igikombe cy’Isi kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.
Uru rugendo rwamaze amezi ane, Chris yanyuze mu bihugu 18 kuri 32 bizakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, asura amakipe mu myitozo n’amwe mu mastade akomeye muri ibyo bihugu.
Chris yinjiye muri Brazil aturutse muri Uruguya tariki ya 5 Kamena akazakomeza urugendo rwe yerekeza i Rio ahacumbitse ikipe y’u (…)

Umwongereza w’imyaka 44, Chris Hallett yakoze urugendo rwa Km zirenga ibihumbi 10 kuri moto ajya muri Brazil ahazatangira igikombe cy’Isi kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.

Uru rugendo rwamaze amezi ane, Chris yanyuze mu bihugu 18 kuri 32 bizakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, asura amakipe mu myitozo n’amwe mu mastade akomeye muri ibyo bihugu.

Chris yinjiye muri Brazil aturutse muri Uruguya tariki ya 5 Kamena akazakomeza urugendo rwe yerekeza i Rio ahacumbitse ikipe y’u Bwongereza.

Uyu mwongereza avuga ko yashoboraga gufata indege akajya kwicara ku mucanga agategereza ko amakipe atangira gukina ariko akaba yarasanze nta byishimo yakuramo, ahitamo kurira moto ye.

Yagize ati " Nahisemo kunyura mu bihugu byinshi bizakina iki gikombe ndeba imyitozo yabo, numva umwuka abafana baho bafite nsura n’amastade yaho akomeye."

Uyu mufana yasuye amastade nka Wembley (stade y’u Bwongereza), White Hart Lane (Tottenham Spurs), Craven Cottage (Fulham), Nou Camp (FC Barcelona), Bernabeu (Real Madrid), Parc des Princes (stade y’u Bufaransa), Amsterdam Arena (stade y’u Buholande) na La Bombonera (stade ya Boca Juniors) muri Argentina.

Amakuru aturuka mu ikipe y’u Bwongereza ni uko kapiteni Steven Gerrard yagize imvune bavuga ko yoroheje yatumye atarangiza imyitozo yo kuri uyu wa Mbere yose mu gihe Oxlade-Chamberlain akomeje imyitozo akurikiranwa n’abaganga.

U Bwongereza buri mu itsinda D hamwe n’u Butariyani, Uruguay na Costa Rica.

Tariki ya 14 Kamena 2014 u Bwongereza vs u Butariyani saa 23.59 Arena Amazonia

Tariki ya 19 Kamena 2014 Uruguay vs u Bwongereza saa 21.00 Arena de São Paulo

Tariki ya 24 Kamena 2014 Costa Rica vs u Bwongereza saa 18.00 Estadio Mineirão

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages