00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahinduriwe umwanya akinaho - Niyo David yatangiye igeragezwa muri Ukraine

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 2 February 2026 saa 09:14
Yasuwe :

Niyo David wari waratijwe n’Intare FC muri Kiyovu Sport, yatangiye igeragezwa muri NK Veres Rivne ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ariko agorwa n’amafunguro yaho.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutangira imyitozo igaragaza urwego rwe, dore ko yavuye mu Rwanda ari umwe mu bafasha cyane Urucaca.

Ati “Nasanze ari igihugu cyiza ariko kiri mu bihe by’ubukonje bukabije. Baturusha kubahiriza amasaha, ibintu byose babikora ku gihe, mbese kubahiriza isaha babyitaho cyane, gusa imirire ni yo yabanje kungora ariko na yo naje kuyimenyera. Bikugoramo gake ariko uhita wihuza n’aho uri, kuko uba ukeneye akazi nta mikino uzana.”

Niyo yashimye urwego rw’ikipe ari gukinamo, agahamya ko aramutse atsinze igeragezwa yaba abonye “amahirwe akomeye”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 avuga ko ari we wenyine uri mu igeragezwa muri iyi kipe irimo umwirabura umwe gusa, gusa akaba afite icyizere cyinshi ko azaritsinda nubwo imyitozo imwe n’imwe ikizamo inzitizi kubera ko bakoresha ururimi rw’iwabo cyane.

Irindi tandukaniro uyu mukinnyi yabonye muri iki gihugu, ni amikoro ku makipe, aho avuga ko Shampiyona y’u Rwanda igifite urugendo rurerure kuko “irimo abakinnyi badahemberwa igihe cyangwa ikipe zigihemba ibihumbi 300 Frw ku kwezi.”

Niyo wari umaze iminsi muri Kiyovu Sport akinishwa kuri numero 10, yageze muri NK Veres Rivne akinishwa mu kibuga hagati yaba gufasha ba myugariro cyangwa gufasha ba rutahizamu, ari na wo mwanya yiyumvamo.

Igerageza arimo rizarangira tariki 11 Gashyantare 2026, aho iyi kipe iramutse imushimye yamuha amasezerano.

Niyo David yahinduriwe umwanya asanzwe akinaho aho ari mu igeragezwa muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages