00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabanje gufungwa! Umusifuzi wangiwe kwinjira muri Amerika yavuze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Artan yavuze ko yamaze amasaha 11 abazwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mbere yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye Igikombe cy’Isi, nubwo yari afite ibyangombwa byuzuye na Visa.

Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa ku wa Mbere, nyuma y’uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami.

Nta mpamvu yatangajwe yatumye uyu musifuzi akumirwa muri Amerika, ariko Somalia iri mu bihugu byinshi biri ku rutonde rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Trump aho abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

FIFA yatangaje ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Amerika ndetse icyemezo cyafashwe ntacyo yagihinduraho kuko itivanga mu mitangire ya Visa ku gihugu cyakiriye amarushanwa, bityo Artan atazasifura Igikombe cy’Isi.

Aganira n’Ikinyamakuru The New York Times, Artan yagize ati “Natunguwe cyane bikomeye. Ndi umusifuzi usanzwe uri kugerageza kugera ku nzozi ze, inzozi zikomeye z’ubuzima bwanjye, kwitabira Igikombe cy’Isi.”

Uyu musifuzi yavuze ko yari afite ibyangombwa byemewe ndetse na Visa, aho igihugu cye cyari cyamuhaye pasiporo y’abadipolomate.

Artan yavuze ko nyuma yo kumara amasaha 11 abazwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, yafungiwe muri kasho amasaha menshi mbere yo gutegerwa indege yamusubije i Istanbul muri Turikiya.

Artan ntiyashoboraga kuguma hanze ya Amerika ku buryo yasifura imikino yo muri Canada na Mexique gusa.

Mbere yo gusifura Igikombe cy’Isi, abasifuzi bo hagati 52 n’abasifuzi bo ku ruhande 88 bagomba guhurira muri Miami bakabanza guhugurwa n’umuyobozi wabo Pierluigi Collina.

Mu Ukuboza 2025, Perezida Donald Trump, yabwiye abanyamakuru ko adashaka abimukira b’Abanya-Somalia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko “bakwiye gusubira aho bavuye.”

Artan yagize ati “Ntekereza ko bafitanye ikibazo n’igihugu cyanjye.”

Ikibazo cya Artan cyiyongereye ku cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko amatike y’abafana babo mu mikino y’amatsinda yakuweho.

Umusesenguzi w’Umwongereza, Ian Wright, wakiniye ikipe y’iki gihugu, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ari “Igikombe cy’Isi cy’akavuyo.”

Mu mashusho yashyize kuri Instagram, yongeyeho ati “Buri masaha make, ni inkuru y’abafana bangiwe, umukinnyi wangiwe, abayobozi bangiwe, abanyamakuru bangiwe, none ni abasifuzi. Ndi guseka ariko ntabwo bisekeje.”

Omar Abdulkadir Artan yavuze ko yafungiwe gato muri Amerika mbere yo koherezwa muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages