Xavi w’imyaka 44, yirukanywe mbere yo gutoza umukino wa nyuma yatsinzemo FC Seville ibitego 2-1 ku Cyumweru.
Umudage Hansi Flick watoje u Budage na Bayern Munich ni we byitezwe ko azamusimbura.
Xavi wari ufite amasezerano azarangira mu 2025, yavuze ko yari agiye gusezera muri Mutarama ariko akisubiraho, ndetse muri Mata yari yavuze ko azaguma muri iyi kipe.
Yahishuye ko gutoza FC Barcelone bitoroshye, atega iminsi umutoza uzamusimbura.
Ati "Ku mutoza mushya, ndakubwiye ngo uzahangayika. Hano ni ahantu hagoye kuba. Aka ni akazi katoroshye kandi gasaba kwihangana."
Xavi wakiniye Espagne nk’umukinnyi wo hagati, yagizwe Umutoza wa FC Barcelone mu Ugushyingo 2021, ayifasha kwegukana La Liga na Super Coupe mu mwaka we wa mbere.
Muri uyu mwaka w’imikino urangiye, Barcelone yashoje Shampiyona ya Espagne iri ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota 10 na Real Madrid yatwaye igikombe.
Kwirukanwa kwa Xavi kwaje nyuma y’ukwezi FC Barcelone yemeje ko ashobora kuyigumamo. Kwakurikiye amagambo yavuze ku bukungu bucumbagira mu ikipe ndetse ibi ntibyashimishije Perezida w’ikipe, Joan Laporta.
Xavi yahishuye ko nubwo yari mu ikipe yakiniye igihe kirekire, ariko yatezwe imishibuka kenshi.
Ati "Mfite ibyiyumviro ko buri kimwe nakoze muri iyi myaka ibiri n’igice cyateje umutingito. Natezwe imitego kenshi kandi mu bintu bitandukanye."
Yashimangiye ko akazi yakoze "katashimwe uko bikwiye" ndetse icyemezo cyo kumwirukana "nta yandi mahitamo yari ahari uretse kucyemera."
Yakomeje agira ati "Biragoye gutoza FC Barcelone. Byari bikomeye cyane mu cyumweru gishize. Gusa ntewe ishema n’igihe namaze hano kandi ndishimye."
Xavi Hernández yavuze ko yiteguye kuba yabona akandi kazi, ariko agomba kubanza gufata igihe gito cyo kuruhuka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!