Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ni bwo Chelsea yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeza ko yabonye umutoza mushya.
Muri Mata 2026, ni bwo iyi kipe yo mu Bwongereza yafashe umwanzuro wo gutandukana n’Umwongereza, Liam Rosenior wari umutoza wayo kubera umusaruro mubi.
Icyo gihe ikipe yahawe Calum McFarlane by’agateganyo.
Inshingano zahawe Xabi Alonso wari umaze amezi ane nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye na Real Madrid yo muri Espagne, nk’uko byemejwe n’impande zombi.
Chelsea yagize iti “Umwe mu banyacubahiro muri ruhago igezweho, Alonso yageze muri Chelsea nyuma y’ubunararibonye mu gutoza amakipe yo ku rwego rwo hejuru i Burayi, nka Real Madrid na Bayer Leverkusen yahesheje Igikombe cya Shampiyona bwa mbere mu mateka.”
Iyi kipe yongeyeho ko ibonye umutoza mwiza uzayifasha mu rugendo rushya ishaka kwerekezamo, kuko atazaba ari umutoza gusa ahubwo azaba ari n’umuyobozi.
Xabi yavuze ko Chelsea ari “imwe mu makipe akomeye ku Isi mu mupira w’amaguru”, ndetse yishimiye kuba umwe mu bagiye kuyifasha kwandika amateka.
Ati “Nganira n’ubuyobozi bw’ikipe, byari bisobanutse kuko twese dufite intego zimwe. Turashaka kubaka ikipe igomba guhatana bihoraho ndetse ikarwanira ibikombe. Mu ikipe harimo impano zitangaje, ubu intego ni ugukora cyane.”
Alonso uzatangira akazi tariki ya 1 Nyakanga 2026, asanze Chelsea yaratakaje Igikombe cya FA nyuma yo gutsindwa na Manchester City igitego 1-0, ndetse iri no ku mwanya wa cyenda n’amanota 49 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!