Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryateganyije ko amakipe yatanze abakinnyi mu Gikombe cy’Isi cya 2026, agomba kugabana agera kuri miliyoni 355$.
Ni ukuvuga ko buri munsi mu minsi 39, ikipe izajya iba ifitemo abakinnyi bari gukina iri rushanwa, izajya ibona ibihumbi 5$, kuri buri mukinnyi wayo uhagarariye igihugu kimwe muri 48 byitabiriye.
Imikino y’amatsinda yasojwe, aho yasize hakinwe imikino 72, hasigaramo amakipe 32 azakina icyiciro gikurikiyeho cya 1/16.
Muri iyi mikino Manchester City ni yo yari ifitemo abakinnyi benshi (19). Aba yabungutsemo kuko byibuze buri munsi yabonaga ibihumbi 95$, mu minsi 17 ikaba yarabonye 1.615.000$ (2.367.258.925 Frw).
Abakinnyi 18 kandi b’iyi kipe yo mu yo mu Bwongereza bakomeje mu irushanwa, igashimangira ko izakomeza kwinjiza agatubutse.
Ikipe ya kabiri ifite abakinnyi benshi ni Bayern Munich ifite abakinnyi 18 muri iri rushanwa, ibona ibihumbi 90$. Imaze kubona miliyoni 1.530.000$.
FC Barcelone ifitemo abakinnyi 16, ikaba yabonaga ibihumbi 80$ ku munsi, hanyuma mu matsinda ikaba yarabonyemo 1.360.000$. Ni mu gihe Arsenal ifite abakinnyi 15 yo yinjiza ibihumbi 75$ ku munsi, ikaba imaze kubona 1.275.000$, ndetse abakinnyi bayo bose bakomeje.
FC Barcelone ifite abakinnyi umunani mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne, bivuze ko buri munsi ibona ibihumbi 40$ bibavuyemo, mu gihe yagera ku mukino wa nyuma, yaba ibonye 1.560.000$ (2.286.640.200 Frw), muri aba bakinnyi bari muri Espagne gusa.
Amakipe yo muri Afurika y’Epfo ari yo Mamelodi Sundowns na Orlando Pirates, na yo yinjizaga angana n’ibihumbi 40$ buri munsi.
Buri kipe ifite abakinnyi umunani mu Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo. Mu minsi 17 yakoreye ibihumbi 680$ (996.740.600 Frw).
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, haraza gutangira imikino ya 1/16, aho Afurika y’Epfo icakirana na Canada yakiriye iri rushanwa ifatanyije na Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!