00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: U Bufaransa bwakosoye Sénégal (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 June 2026 saa 12:17
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakosoye iya Sénégal mu mukino wazo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, iyitsinda ibitego 3-1, nyuma y’uko yari yashyize imbaraga mu kugarira.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ni bwo Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada cyakomeje gukinwa.

Umwe mu mikino yari ikomeye kurenza indi ni uwahuje u Bufaransa buhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa na Sénégal iri mu makipe akomeye ahagarariye Afurika.

Igice cya mbere cy’uyu mukino ntabwo cyigeze kibonekamo amahirwe menshi, ndetse na make yabonetse yari ku ruhande rwa Sénégal ariko Nicolas Jackson akomeza kuyatera inyoni.

Mu gice cya kabiri u Bufaransa bwerekanye ko ari ikipe nkuru mu irushanwa, ibona igitego cya mbere ku munota wa 65 cyatsinzwe na rutahizamu wayo Kylian Mbappé waherejwe umupira mwiza na Michael Olise.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yakoze impinduka akura mu kibuga Ousmane Dembélé ashyiramo Bradley Barcola wahise atangira kuzonga ubusatirizi bwa Sénégal.

Nyuma y’iminota ibiri gusa yinjiye mu kibuga, yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 82, binyuze mu mupira mwiza yari aherejwe na Adrien Rabiot.

Ibitego bibiri byakanguye Sénégal ijya gushaka uko yishyura, ndetse ku munota wa kane w’inyongera, Ibrahim Mbaye atsinda igitego cyiza nyuma yo gucenga ubwugarizi bw’u Bufaransa.

Mu gihe iyi kipe ikiri mu byishimo, Kylian Mbappé yarebye neza uko umunyezamu wa Sénégal ahagaze, arirambura atera ishoti ari kure y’urubuga rw’amahina, rihita riruhukira mu izamu.

Ibi bitego 3-1 ni byo byahesheje intsinzi u Bufaransa, buhita bunayobora urutonde rw’agateganyo rw’Itsinda I busangiye na Iraq na Norvège bifitanye umukino mu ijoro rishyira ku wa Gatatu.

Mbappé yahise agira ibitego 14 mu mikino ye yose y’Igikombe cy’Isi, akaba ari uwa gatatu watsinze byinshi nyuma ya Miroslav Klose ufite 16 na Ronaldo Nazário ufite 15.

Abakinnyi 11 u Bufaransa bwabanje mu kibuga
Kalidou Koulibaly ari kwambura umupira Kylian
Kalidou Koulibaly ashimira Krépin Diatta wamufashije kugarira
Kylian Mbappé yazonze ubwugarizi bwa Sénégal
Kalidou Koulibaly yagerageje gukina neza igice cya mbere
Kylian Mbappé ari kwihuta ngo yakire umupira
Edouardo Mendy yatabaye Sénégal mu buryo bushoboka
Kylian Mbappé yishimira igitego cya mbere
Kylian Mbappé ahanganiye umupira na Nicolas Jackson
Bradley Barcola yatsinze igitego nyuma y'iminota ibiri agiye mu kibuga
Bradley Barcola yishimira igitego cy'u Bufaransa yatsinze
Ismaïla Sarr ari kugerageza kwirukankana umupira
William Saliba yahanganye na Sadio Mané
Sadio Mané ahanganye na William Saliba w'u Bufaransa
Pape Gueye wa Sénégal ari guhereza umupira bagenzi be
Ibrahim Mbaye yatsinze igitego cyiza cya Sénégal
Ibrahim Mbaye yatsinze igitego amaze gucenga ubwugarizi bw'u Bufaransa
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira igitego cya gatatu
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira igitego cya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages