Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo hakomeje imikino y’Igikombe cy’Isi yakiniwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko mu Mujyi wa Texas.
Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje u Budage na Curaçao yari yitabiriye bwa mbere iri rushanwa, ndetse ikaba ari na cyo gihugu gito mu buso mu byaryitabiriye.
Iki gihugu gitozwa n’Umuholandi Dick Advocaat, nticyatangiye neza iri rushanwa, kuko ku munota wa gatandatu cyahise gitsindwa igitego cya mbere cyinjijwe na Felix Nmecha ukina hagati mu Ikipe y’u Budage.
Igitego cyo kwishyura ari na cyo cya mbere Curaçao yatsinze mu Gikombe cy’Isi, cyashyizwemo na Livano Comenencia, na we ukina mu kibuga hagati.
Ibyishimo byayo ntibyamaze kabiri kuko u Budage bumenyereye iri rushanwa bwanatwaye, bwatangiye gushyiramo ibindi bitego ku bwinshi. Icya kabiri cyatsinzwe na Nico Schlotterbeck ku munota wa 38.
Mbere y’uko igice mbere kirangira ku munota wa gatanu w’inyongera, rutahizamu w’u Budage, Kai Havertz yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti. Mu cya kabiri ku munota wa 47 Jamal Musiala yashyizemo igitego cya kane ku mupira yahawe na Joshua Kimmich.
Myugariro w’u Budage, Nathaniel Brown, yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 68, nyuma y’iminota ibiri gusa rutahizamu wayo Deniz Undav ashyiramo igitego cya gatandatu.
Ku munota wa 88, uyu mukinnyi yahereje undi mupira Kai Havertz, ahita atsinda igitego cya karindwi, ari na cyo cy’agashinguracumu cyabonetse muri uyu mukino.
Aya ni amateka akomeje kwandikwa mu mupira w’amaguru by’umwihariko ku Budage, dore ko muri iki kinyejana cya 21, imikino itanu gusa ari yo yabonetsemo ibitego birindwi kuzamura, itatu muri ikaba yaratsinzwe n’iyi kipe.
Aha harimo umukino u Budage bwanyagiye Arabie Saoudite ibitego 8-0 mu 2002, uwo bwanyagiye Brésil ibitego 7-1 mu 2014, hamwe na Curaçao yanyagiye ibitego 7-1 mu 2026.
Umukino wakurikiyeho ni uwahuje u Buholandi n’u Buyapani, ariko amakipe yombi ananirwa kubona inshundura mu gice cya mbere, ahanganira mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 50 w’uyu mukino ni bwo igitego cya mbere cyabonetse gitsinzwe na myugariro w’u Buholandi akaba na kapiteni wayo, Virgil van Dijk.
Iki gitego cyishyuwe na rutahizamu w’u Buyapani, Keito Nakamura, abifashijwemo na mugenzi we, Takefusa Kubo, wamuhereje umupira ku munota wa 57.
Nyuma y’iminota irindwi gusa, Ryan Gravenberch yahereje umupira Crysencio Summerville, ahita atsinda igitego cya kabiri cy’u Buholandi.
U Buyapani butaratsindwa n’ikipe y’i Burayi na rimwe kuva mu 2019, bwishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 88, gitsinzwe na Daichi Kamada afashijwe na Koki Ogawa, bityo amakipe yombi anganya ibitego 2-2, acyura inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!