00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Sabri Lamouchi watozaga Tunisia yirukanywe nyuma y’umukino umwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia, ryafashe umwanzuro wo kwirukana Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Sabri Lamouchi, nyuma yo kunyagirwa mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yakinnye umukino wayo wa mbere mu Itsinda F, yahuriyemo na Suède.

Ni umukino utayigendekeye neza kuko iyi kipe iri muri zihagarariye Afurika yanyagiwe ibitego 5-1, biyishyira ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda ihuriyemo n’u Buyapani n’u Buholandi.

Uyu musaruro ntabwo wihanganiwe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Tunisia, kuko bwahise bufata umwanzuro wo kumusezerera, inshingano zigahabwa Mondher Kebaier by’agateganyo. Uyu ni we uzatoza imikino ibiri isigaye kugira ngo iy’amatsinda irangire.

Uyu mutoza yatangiye gushidikanywaho ubwo yakinaga umukino wa gicuti wo kwitegura iri rushanwa, ariko na bwo akanyagirwa n’u Bubiligi ibitego 5-0.

Sabri Lamouchi yirukanywe atamaze kabiri mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages