00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Ibyo wamenya ku Itsinda A rizabimburira andi makipe gukina

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 May 2026 saa 02:22
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi 17 ngo Igikombe cy’Isi gitangire, ibihugu by’inkwakuzi birimbanyije imyiteguro yo guhatanira iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 23.

Ni Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo wamenya ku makipe ari mu Itsinda A, ari na ryo rya mbere. Iri ririmo Mexique, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo na Repubulika ya Tchèque.

Mexique

Mu mateka y’Ikipe y’Igihugu ya Mexique ‘El Tricolor’ yakinnye umukino wa mbere muri iri rushanwa ihura na Guatemala mu 1923, itsinda ibitego 3-2. Mu 1987 yabonye intsinzi ikomeye mu mateka yayo ubwo yanyagiraga Bahamas ibitego 13-0, ariko na yo mu 1961 u Bwongereza bwayinyagiye ibitego 8-0.

Kugeza ubu Mexique iri ku mwanya wa 15 ku Isi, umwiza yagize hari mu 2004 no mu 2006 ubwo yabaga iya kane, mu gihe umubi yawugize mu 2015 ubwo yabaga iya 40.

Ni inshuro ya 18 igiye kwitabira Igikombe cy’Isi mu mateka yayo, nyuma yo kucyitabira bwa mbere mu 1930 kigitangira gukinwa. Aho yageze kure muri iri rushanwa ni muri 1/4 mu 1986. Inshuro yakurikiyeho yarahanwe, inshuro zakurikiyeho yageze muri ⅛, ariko mu 2022 yaviriyemo mu matsinda.

Mexique yabonye itike y’Igikombe cy’Isi idakinnye amajonjora kuko iri mu bihugu bizacyakira.

Umunya-Mexique Javier Aguirre n’umwungiriza we Rafael Márquez batoza iyi kipe, ntabwo barahamagara urutonde rwa burundu rw’abakinnyi bazifashisha.

Mu b’ingenzi batarenza ingohe harimo umunyezamu Raul Rangel wa Chivas, Julián Araujo ukinira AFC Bournemouth mu bwugarizi, Edson Álvarez wa Fenerbahçe ukina mu kibuga hagati, na rutahizamu Raúl Jiménez wa Fulham.

Mexique izakina umukino wa mbere ihura na Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena, ikurikizeho Koreya y’Epfo ku itariki ya 19 Kamena, mu gihe umukino wa nyuma izawukina na Repubulika ya Tchèque ku wa 25 Kamena 2026.

Mexique izakinira Igikombe cy'Isi iwayo

Repubulika ya Tchèque

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Tchèque ‘Our Boys’ yakinnye umukino wa mbere muri iri rushanwa yitwa Czechoslovakia mu 1934, irikina yitwa Repubulika ya Tchèque mu 2006.

Iyi kipe ntabwo ikunze kugera kure muri iri rushanwa, dore ko umwanya mwiza yabonyemo ari uwa kabiri mu 1934 no mu 1962, ubwo yari Czechoslovakia, ariko nyuma yo kuba Repubulika ya Tchèque buri gihe iviramo mu matsinda.

Kugeza ubu Repubulika ya Tchèque iri ku mwanya wa 41 ku Isi, umwiza yagize ku rutonde rwa FIFA ni uwa kabiri. Aho ni mu 1999, 2000, 2005 na 2006. Ni mu gihe umwanya mubi yagize ari uwa 67 mu 1994.

Ni inshuro ya kabiri igiye gukina iri rushanwa ari Repubulika ya Tchèque, dore ko iriherukamo mu 2006, kandi icyo gihe ntiryayihiriye kuko yaviriyemo mu matsinda.

Repubulika ya Tchèque yabonye itike y’Igikombe cy’Isi nyuma yo kuba iya kabiri n’amanota 16 mu Itsinda L ryo mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), ikomezanya na Croatia yariyoboye n’amanota 22.

Umwenegihugu Miroslav Koubek wongeye gufasha iyi kipe kujya muri iri rushanwa nyuma y’imyaka 20, yakomeje kugirirwa icyizere kugira ngo azayifashe gukomeza kwandika amateka.

Kugeza ubu ntarahamagara abakinnyi 26 azifashisha, ariko mu b’ingenzi bitezwe barimo Adam Hlozek ukinira Hoffenheim uri gukiruka imvune, Hugo Sochurek w’imyaka 17 ukinira Sparta Prague, Alexandr Sojka wa Viktoria Plzen na rutahizamu Christophe Kabongo ukinira Mlada Boleslav.

Our Boys izakina umukino wa mbere ihura na Koreya y’Epfo tariki ya 11 Kamena, ikurikizeho Afurika y’Epfo ku itariki ya 18 Kamena, mu gihe umukino wa nyuma izawukina na Mexique tariki ya 25 Kamena 2026.

Repubulika ya Tchèque igiye kongera gukina Igikimbe cy'Isi nyuma ya 2006

Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yabonye itike y’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsindira Amavubi iwayo ibitego 3-0. Ni ibitego byayihesheje amanota 18, kiba igihugu cyo muri Afurika cyakomeje gifite amanota make.

Bafana Bafana igiye kujya mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya kane (1998, 2002, 2010, 2026). Muri izi zose ntabwo irarenga amatsinda.

Iki gihugu gifite amateka cyihariyeho mu mupira w’amaguru, yo kuba ari cyo cyonyine cyakiriye Igikombe cy’Isi muiri Afurika. Icyo gihe hari mu 2010, cyegukanwa na Espagne.

Umutoza wayo Hugo Broos w’imyaka 74 umaze imyaka itatu ayitoza, amenyereweho kwifashisha abakinnyi benshi bakina imbere mu gihugu, ari na bo ashaka kwandikana na bo amateka muri iri rushanwa agahita asezera kuri aka kazi.

Kuri iyi nshuro mu bakinnyi bahanzwe amaso azifashisha harimo Ronwen Williams na Teboho Mokoena ba Mamelodi Sundowns, Makhanya Olwethu wa Philadelphia Union yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sphephelo Sithole wo muri CD Tondela yo muri Portugal n’abandi.

Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 60 ku rutonde rwa FIFA, izakina umukino ufungura Igikombe cy’Isi uteganyijwe ku itariki ya 11 Kamena uzayihuza na Mexique, ikurikizeho Repubulika ya Tchèque ku itariki ya 18 Kamena, mu gihe izakina na Koreya y’Epfo ku itariki ya 25 Kamena.

Ikipe y'Igihugu ya Afurika y'Epfo ikinisha abakinnyi biganjemo abo mu gihugu imbere

Koreya y’Epfo

Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo ‘Asian Tigers’ ni umwe mu makipe akunze gutungurana mu Gikombe cy’Isi, dore ko ubwo igiherukamo mu 2022, yageze muri ⅛ ntawabikekaga nyuma yo gutsinda Portugal ibitego 2-1, bigakomezanya hagasigara Uruguay na Ghana.

Koreya y’Epfo ya 25 ku rutonde rwa FIFA, yatangiye kwitabira iri rushanwa mu 1954, igiye kurikina ku nshuro ya 11. Kuva mu 1987 ntirarisibamo. Kure yageze muri ryo ni umwanya wa kane yabonye mu 2002.

Icyo gihe yari yakiriye iri rushanwa ifatanyije n’u Buyapani, rutahizamu wayo Hwang Sun-hong akora amateka yo kuyifasha kugera muri iki cyiciro icyifuza kongera kugeramo.

Iyi kipe itozwa na Hong Myung-bo, ni yo yonyine muri iri tsinda yahamagaye abakinnyi bose izifashisha muri iri rushanwa. Mu bakinnyi izagenderaho harimo Kim Min-Jae wa Bayern Munich, Jens Castrop wa Borussia Mönchengladbach, Hwang Hee-Chan wa Wolverhampton na Lee Kang-In wa Paris Saint-Germain.

Imikino yayo izahera kuri Repubulika ya Tchèque ku itariki ya 11 Kamena, ikurikizeho Mexique ku itariki ya 18 Kamena, mbere yo guhura na Afurika y’Epfo ku itariki ya 25 Kamena 2026.

Ibibuga bitatu ni byo bizaberaho imikino yo muri iri tsinda. Ibyo ni Mexico City Stadium, Guadalajara Stadium byo muri Mexique na Mercedes-Benz Stadium yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo ni umwe mu akunze gutungurana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages