Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Iran yanganyije na Nouvelle-Zélande ibitego 2-2, mu mukino wazo wa mbere mu Itsinda G ry’Igikombe cy’Isi.
Uyu mukino ukirangira, Iran yashatse ko yafata akanya ikabanza kuruhuka kugira ngo ihite isubira muri Mexique kwitegura umukino wa kabiri, dore ko n’ubundi yari yageze muri Amerika ku munsi w’umukino.
Muri uyu mukino, bamwe mu bafana ba Iran bajyanye ibyapa mu kibuga bigaragaza guha icyubahiro abana b’inzirakarengana biciwe mu bitero Israel yagabye kuri Iran ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakozi ba FIFA bashinzwe umutekano ku bibuga, na bo banyuraga mu bafana babambura amabendera ya Iran, ibyazamuye amarangamutima y’abafana bamwe bari bashyigikiye iki gihugu, batanga ubutumwa bivuye inyuma.
Mohammad Mohebi watsinze igitego cya kabiri cya Iran yishimiye igitego akora ikimenyetso cy’imbunda, ibitafashwe neza n’Abanyamerika bari muri stade.
Iyi kipe yamenyeshejwe ko nyuma y’umukino nta mwanya igomba kumara muri Amerika, ahubwo bagomba guhita bafata urundi rugendo rusubira muri Mexique aho bahisemo kuba.
Umutoza wa Iran, Amir Ghalenoei, yavuze ko ikipe yabo itari gufatwa neza nk’uko bikwiriye mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Twamaze amasaha menshi tugenda, tugeze hano none batwimye n’umwanya na muto wo kuruhuka nyuma y’umukino. Batubwiye ngo mugomba kuva hano aka kanya.”
“Byari bikwiriye ko turuhuka tugahita dusubira mu mwiherero i Tijuana, ariko twananijwe. Nkeka ko ikipe yacu ari yo iri gucunagurizwa muri iri rushanwa kurenza izindi.”
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasuye iyi kipe mu rwambariro, ayisaba kwihangana kuko ari gushaka uko ayifasha, ariko “ibindi bibazo namwe muzi, biri gutuma bigorana”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, ryamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ko itazemera ko abakinnyi bayo baba muri Amerika kuko abajyanye na yo bose bimwe ibyangombwa.
Umukino ukurikiraho wa Iran uzayihuza n’u Bubiligi ku itariki ya 21 Kamena, mu Mujyi wa Los Angeles, mbere yo guhura na Misiri ku itariki ya 27 Kamena mu mujyi wa Seattle.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!