00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Iran yahawe iminota 27 yo kuba yavuye muri Amerika ikimara gukina n’u Bubiligi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 June 2026 saa 12:05
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Iran yasabwe ko mu gihe ikibazo cyayo cy’ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitarakemuka, igomba gusohoka muri iki gihugu nyuma y’iminota 27 ikimara gukina n’u Bubiligi.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026 nibwo Iran yageze mu Mujyi wa Los Angeles, aho igomba gukina n’u Bubiligi umukino wa kabiri mu Itsinda G ry’Igikombe cy’Isi uteganyijwe saa Tatu z’Ijoro.

Iyi kipe iri kuba mu Mujyi wa Tijuana muri Mexique, yanze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko hari abayobozi n’abandi bakozi bayiherekeje bangiwe kwinjira muri Amerika.

Nubwo byagenze bityo, Umutoza Mukuru wa Iran, Amir Ghalenoei, yasabye ko abakinnyi bajya bagira umwanya uhagije wo kuruhuka, yaba mbere y’umukino na nyuma y’umukino mbere y’uko bakora izindi ngendo.

Andrew Giuliani uyoboye itsinda ryo muri White House rishinzwe imigendekere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yaganiriye na Reuters avuga ko mu gihe hakiri ibiganiro byo kunoza ingendo z’Ikipe y’Igihugu ya Iran, hagomba gukurikizwa umwanzuro wa mbere.

Ati “Ibihe birahinduka cyane, hari ibyo tukiri kunoza muri aka kanya. Ejo nibamara gukina bagomba kuba bafashe indege ibasubiza Tijuana bitarenze iminota 27.”

“Tuzareba uko bizagenda mu mukino ukurikiraho, ubwo bazaba bakina uwa gatatu mu Mujyi wa Seattle. Nkeka ko kandi gusubira Tijuana byoroshye kuba baba bari kuba mu Mujyi wa Tucson (Arizona). Harimo ikinyuranyo kiri hafi isaha imwe.”

Nubwo hakiri ibiganiro by’uko ingendo zakoroshywa kuri Iran, yatangiye gutunganya ikirego, ishinja Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kuyifata nabi mu GIkombe cy’Isi.

Umutoza wayo kandi yageze muri Amerika, ahita avuga ko abatoza bagenzi be batamubaniye muri iri rushanwa, kuko bagakwiriye kuba baragaragaje imvune ziva mu buryo ari gufatwa.

Iran igombe kuva muri Amerika nyuma y'iminota 27 ikimara gukina n'u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages