Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yavuye mu Mujyi wa Florida aho yari isanzwe yitoreza, yerekeza mu Mujyi wa Kansas City.
Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Daily Mail mbere y’uko abakinnyi bagera aho bagombaga gukorera imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu, kuri Swope Soccer Village, abantu bataramenyekana bigabije imodoka irimo ibikoresho barabyiba.
Ibikoresho byibwe birimo inkweto zose z’abakinnyi ndetse n’imipira yo gukina, babasigira umwe gusa baba bari kwifashisha.
Ishami rya Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikorera muri Kansas ryagize riti “Turi gukora iperereza ngo hamenyekane amakuru ahagije ku bujura bwakorewe imodoka yari itwaye ibikoresho yari yageze Kansas.”
U Bwongereza butozwa na Thomas Tuchel buzakina umukino wa mbere, ku w Gatatu, tariki ya 17 Kamena bukina na Croatia, mbere yo guhura na Ghana na Panama bisangiye Itsinda L.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!