Igikombe cy’Isi kizaba kiri gukinwa ku nshuro ya 23 kizatangira kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, ikazaba ari inshuro ya mbere kizagaragaramo amakipe 48.
Kwitabira kw’amakipe menshi no gushaka kwandika amateka ku bihugu, bizahatana, byatumye abakinnyi benshi mu bazarigaragaramo biganzamo abamenyereye amarushanwa kandi bafite ibigwi.
Kuva Igikombe cy’Isi cyatangira gukinwa mu 1930, abakinnyi barindwi gusa ni bo bagikinnye bafite cyangwa barengeje imyaka 40, gusa kuri iyi nshuro bashobora kwiyongeraho abandi batanu mu gihe bahamagarwa n’amakipe yabo y’ibihugu.
Kugeza ubu umukinnyi ufite agahigo ko gukina Igikombe cy’Isi ari mukuru kurusha abandi ni Umunyezamu Essam El Hadary wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Misiri.
Uyu yakinnye mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, akina umukino wahuje igihugu cye na Arabie Saoudite afite imyaka 45 n’iminsi 161, ariko batsindwa ibitego 2-1.
Mu bakinnyi baheruka guhamagarwa mu makipe yabo bashobora kwandika amateka yo gukina Igikombe cy’Isi bari hejuru y’imyaka 40, harimo Umunyezamu wa Écosse, Craig Gordon, ufite imyaka 43.
Uyu mukinnyi uzaba ari kumwe n’igihugu cye cyasubiye muri iri rushanwa nyuma y’imyaka 28, azaba ari umukinnyi wa kabiri mu mateka ya ruhago ukinnye iri rushanwa akuze.
Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, ni umwe mu bazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa rihuza abakinnyi b’ibihangange bavuye ku migabane itandukanye y’Isi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 ni Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal. Ategerejweho gukora amateka yo gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu.
Rutahizamu w’Umunya-Bosnie Herzégovine, Edin Džeko, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu cye izakina Igikombe cy’Isi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 azaba ayoboye ubusatirizi bwayo, dore ko abo muri icyo gihugu bamwita ‘Diamant’ yabo.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Manuel Neuer, w’imyaka 40 na we yahamagawe mu bazafasha Mannschaft kwigaranzura amakipe ishaka iri rushanwa iheruka mu 2014.
Undi mukinnyi w’imyaka 40 uzagaragara mu Gikombe cy’Isi ni Luka Modrić ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu ya Croatia.
Cap-Vert yakoze amateka yo kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere, yahamagaye abakinnyi 26 barimo umunyezamu Josimar José Évora Dias ‘Vozinha’ uzuzuza imyaka 40 mbere y’uko irushanwa rikinwa.
Abakinnyi 10 bakinnye Igikombe cy’Isi bakunze
- Umunya-Misiri, Essam El Hadary (imyaka 45 n’iminsi 161)
- Umunya-Colombia, Faryd Mondragon (imyaka 43 n’iminsi itatu)
- Umunya-Cameroun, Roger Milla (imyaka 42 n’iminsi 39)
- Umunya-Irelande, Pat Jennings (imyaka 41)
- Umwongereza, Peter Shilton (imyaka 40 n’iminsi 292)
- Umutaliyani, Dino Zoff (imyaka 40 n’iminsi 133)
- Umunya-Tunisia, Ali Boumnijel (imyaka 40 n’iminsi 71)
- Umunya-Écosse, Jim Leighton (imyaka 39 n’iminsi 334)
- Umwongereza, David James (imyaka 39 n’iminsi 330)
- Umunya-Canada, Atiba Hutchinson (imyaka 39 n’iminsi 296)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!